Bugesera :Abiga GS Nyabagendwa barataka inzara mu kigo

Abanyeshuri ba GS Nyabagendwa basaga 1808   bakoze igisa n’imyigaragambyo bavuga ko inzara igiye kubicira ku ishuli.
Biravugwa ko izamuka ryibiribwa ari imwe mu mpamvu yo kuba basigaye babwirirwa.
Hari isa sita ni gice mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima mu kagali ka Nyabagendwa , umunyamakuru yarageze ku ishuri rya GS Nyabagendwa kigamo abana basaga 1808.

Hari amakuru yavugaga ko muri iki kigo haherutse kwicirwa umunyeshuli
Abanyeshuli bari mu myigaragambyo bavuga ko bamaze iminsi 4 batarya inzara ibamereye nabi.Kuri iki kigo ngo uwabashije gukora ku umunwa yahawe imboga gusa abakuru baharira abato
Abarimu bageragezaga kubasubiza mu ishuli ariko byari ibyubusa  ntibabikozwaga.
Uku niko abanyeshuli babwiye umunyamakuru ku gituma badashaka kwiga n’impamvu ituma bigaragambya.

VIDEO HAGATI
umwe mu banyeshuri ati”ahangaha twebwe ntabwo tujya tubona ibiryo byaduhaza,twariye imboga zonyine,twumvise ngo umuntu w’umufatanyabikorwa uzana akawunga yanze kukazana ngo karuriye.uyumunsi ntitwariye nejo ntituzarya no kuwa mbere dushobora kutarya,ngo bakazajya bakazana rimwe mu cyumweru.

Aba banyeshuri bakomeje bati”ubu ababyeyi baratwishyuriye bazi ko turya kandi tutarya.”

Iki kibazo cy’uko abana batarya bagiye kwicwa ni inzara biremezwa n’abarimu batifuje ko tubafata amajwi n’amashusho kuko abaturage muri aka karere ka Bugesera  basigaye bagerwaho n’ingaruka zo kugaragaza  ikibazo,ariko ngo abana barashonje gusa nabo ibamereye nabi.
Uretse kandi kuba ngo batabasha kubona amafunguro banavuga ko bafite ikibazo cy’isuku idahagije  kuko ubuyobozi bwirukanye abakora amasuku bose.
Jean Paul ni umuyobozi w’ikigo cy’ishuri GS Nyabagendwa yemeye ko  ko icyo kibazo cyabaye ariko atari rusange kuko ari iminsi 2 kandi bikaba byaratewe no kutumvikana na Rwiyemezamirimo kugiciro cyashyizweho na Minikomo.ariko bigiye kureba uko icyo kibazo bagikemura vuba.
Uyu muyobozi yagarutse no kubabyeyi nabo ngo mukwishyura umusanzu babigendamo gake .
ati”ikintu cyatumye biriya biba ntago ari rusange ,twari dufite rwiyemezamirimo kubera ko yararimo kurangura ibigori bimuhenze asaba ko biriya biciro bya Minikomo atarimo kubasha kujyenda nabyo noneho duhita dusaba ko twasesa amasezerano tukajya ku kawunga kitwa Mahwi,uruganda rwa Mahwi rukaduha akawunga,nibyabaye insi 2 ntago ariko byari bisanzwe bimeze.

Yongeyeho ati”gusa umusanzu w’ababyeyi uracyajyenda gacye turacyabishishikariza mu nama tugirana nabo.”

Gaspard Twagirayezu  ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi
Aravuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana , hari kuri telefone.
ati”reka ubwo tubirebe ntago narimbizi.”

Iki kibazo cyo kutihaza mu biribwa  gikomeje kugaragara  muri Nyabagendwa kimaze kototera no mu bigo by’amashuri ngo  ni mwe mu mpamvu iri gutuma abana bava mu ishuri bakaza mu mujyi wa Nyamata na  kigali gushaka akazi ko mu rugo ukabuze akaba inzererezi muri  muri uwo mujyi.