Ngoma:EP Nyimbyi abanyeshuli bafite impungenge z’ikizamini cya NESA.Impamvu:Birirwa bavoma aho kwiga

Hari abanyeshuri biga muri EP Nyimbyi mumurenge wa Karembo mukarere ka Ngoma bavugako bashobora kuzatsindwa ikizamini gitangwa na NESA kuko amenshi mumasaha y’amasomo agize umwaka bayamaze bavoma amazi yo gutekesha.

Ishuri ribanza rya Nyimbyi riherereye mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma,iyo urigezeho usanga nta bendera rigira yewe nta n’ikirango kigaragaza amazina y’iri shuri.

Bamwe mu banyeshuri bahiga twaganiriye batubwiye ko bamara amasaha menshi bavoma kuko iri shuri ritagira amazi bigatuma hari amasomo batakaza ndetse bakanarya batinze.

Umwe ati”baratubwiye ngo tujye kuvoma mugihe twakagiye kwiga amasomo tugata igihe cyo kwiga batwohereje kuvoma.

Undi yungamo ati”tuvoma mu byiciro kubera ishuri rigezweho buri shuri rivoma amajerekane atanu,mu cyumweru buri shuri rivomamo gatatu.”

Mu mpera z’umwaka ngo ikizamini gitegurwa na NESA,aba banyeshuri bakaba bafite impungenge ko batazagitsinda kubera ko harimo amwe mu masomo batize.

Umwe ati”ikigo cyacu gishobora gustindwa kubera ko batuma  duta amasomo tukajya kuvoma igihe cy’amasomo kikaba gito.”

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru ubuyobozi bw’iri shuri ntibwabashije kuboneka ngo bugire icyio buvuga kuri iki kibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Madamu Niyonagira Anatalie aributsa iri shuri ko abana ataribo bavomera ikigo ni ubwo nta mazi ahari,akanizeza ko hari umuyoboro wo mu murenge wa Zaza uzakemura iki kibazo cy’amazi muri aka gace.

Ati”ubundi ubuyobozi bw’ikigo nibwo bugomba gushaka uko babona amazi ,byababera ingorane bakaganira n’ubuyobozi bw’akarere ariko ntago bagomba kuvomesha abana ngo babateshe amasomo.”

Yunzemo ati”i  Zaza  hari  umuyoboro w’amazi  uzashyigikira indi miyoboro kugira ngo ibyo bice nabyo bibone amazi meza.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma  buvuga ko atari iri shuri ryonyine ritagira amazi mu karere ka Ngoma ariko ngo bakaba barimo gushakisha umuti urambye wo gukemura iki kibazo.