U Rwanda ruramara impungenge abaturage ku biribwa bitubuye

Bamwe mu baturage barasaba Leta y’ u Rwanda kubasobanurira ibiryo bise iby’ibutuburano byerera igihe gito kuko babifitiye Impungenge ko bishobora kubatera indwara.

Nk’urugero ku matungo ntibumva ukuntu inkoko ishobora kuribwa ku minsi 25.

Hashize imyaka itari mike mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo korora amatungo  aho Inkoko , ingurube n’andi matungo ashobora gukura mu gihe gito akaba arariwe.

Ubu ni ubworozi bwiswe ubwa Kijyambere kubera gutanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito .,

Hari abaturage batizera ubuziranenge bw’inyama zikomoka kuri aya matungo bitewe n’uburyo zororoka vuba.

Umwe ati”nk’inkoko ntago wakwizera ko uriye inkoko yujuje ubuziranenge yarakuriye iminsi 25,uko byajyenda kose ni nk’ibintu biba biturutse mu nganda uburiye gusa byibi poroduwi shimike biraho ngaho.”

Undi ati”inyama y’inzungu cg i intuburano,jyewe nkubu uko ngana gutya  ntanubwo navuga ngo ngiye kugura inkoko yo kurya .”

Aba baturage barasaba leta gusobanura ubuziranenge bw’izi nyama bise intuburano kubera ko bafite impungenge zuko zishobora kubagiraho ingaruka zirimo iz’uburwayi.

Ati”tuba dufite impungenge ko ushobora kurya ikintu kigituburano ukarwara ibirwara.”

undi ati”aba ari inyama za pilate bya bindi bayishizemo bayikuza nibyo bijya mu mubiri w’umuntu.”

Bwana Shirimaka Jean Claude umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda  ruri mu majyepfo y’u Rwanda rutunganya ibiryo by’amatungo avuga ko bavanga amoko  atandukanye y’ibihingwa ari uko babanje kugenzura ubuzinange bw’aho byaturutse.

Ati”HASAP idufasha gukurikirana izo nzira zose  igakurikirana buri rugendo rwose kugira ngo bibashe kugera ku muntu wanyuma byujuje ubuziranenge.”

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB busobanura ko impamvu amatungo akurira igihe gito ari ukubera ibiryo by’intungamubiri aba yagaburiwe .

Umuyobozi w’agashami gatanga ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB  Bwana Mulindi Jean Bosco aramara impungenge abaturage ko hari amahugurwa yo kubungabunga ubuziranenge.

 ati”inkoko itora ,ishoboran gutora igatora ibiryo by’ubwoko bumwe ariko abakora mu nganda cyane cyane nkuru twasuye ruba rwarahamirijwe ubuziranenge ibyo byose biba byaritaweho mu kureba iby’itungo rikenera niba ari intungamubiri zikenewe mu biryo runaka ziba zuzuye kandi noneho zikaba zujuje n’ubuziranenge ntacyakwangiza itungo kiba kirimo.”

Kuva mu mwaka wa 2019 Leta y’ u Rwanda yatangiye gushishikariza amahoteli gushaka amahugurwa y’abakozi n’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa kugirango bigere ku mukiriya byujuje ubuzirangenge .

Kugeza ubu  ikigo cy’igihugu gishizwe ubuziranenge gikomeje gushishikariza abategura amafunguro uhereye ku mahoteli kugeza mu ngo z’abaturage kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa kuva bikiri mu mirima kugeza ku isahane.

Ntambara Garleon Flash FM.TV.