Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida wa Zambia wasuye u Rwanda,yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali - FLASH RADIO&TV

Perezida wa Zambia wasuye u Rwanda,yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi yunamira inzirakarengane zahashyinguwe.

Perezida Hakainde yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biri mu byari kuri gahunda ye kugira ngo asobanurirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yageze ku rwibutso aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za leta.

Perezida Hichilema yitabiriye Inama y’lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, yiswe ‘Inclusive Fintech Forum’ yangiye kuri uyu wa Kabiri.

Ku gicamunsi yakiriwe Perezida Kagame bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse anamwakira ku meza ku mugoroba, mu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel.

Mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko asura Ikigo Norrsken House Kigali gifatwa nk’izingiro ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Afurika n’ibindi bikorwa bitandukanye ndetse Abakuru b’Ibihugu baragirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.