Rubavu:Bamwe mu bibasiwe n’ibiza ntibakozwa ibyo kwimuka aho bari batuye

Bamwe mu batuye mu Kagali ka Kabirizi mu Murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu,abari barasenyewe n’ibiza ntibashaka kwimuka ,bari gushaka gusana aho bahoze kandi haragaragajwe nk’ahadakwiye kongera guturwa.

Ni mu kagari ka Kabirizi mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu ni agace kibasiwe n’ibiza mu buryo bukomeye kuko amazu menshi yarari muri aka gace yose yaguye hasi bitewe n’umugezi wa Sebeya.

Bamwe mubari bahatuye bavuga ko ubusanzwe hatibsirwaga n’ibiza arinayo mpamvu basubizwa kuhatura.

Umwe ati”urumva nkanjye waruhageze  ukwezi kumwe Imana yarinkuye mu ikode  urumva nabura kuvuga ngo bahansubize?

Undi yungamo ati bahadusubize rwose ntacyo hari hadutwaye nujbwo habaye Ibiza ariko nibwo bwambere byahaba.”

Usibye aba bavuga ibi,bifuza gusubira aho bari batuye itangazamakuru rya flash ubwo ryageraga muri aka kagari ka Kabirizi twahasanze hari bamwe bari kubumba amatafari yo kubaka nyamara abahatuye hafi ya bose basabwe kuhimuka.

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwo buvuga ko urujyendo rukiri rurerure rwo gusobanurira abaturage impamvu bakwiye kwimuka ahashyira ubuzima bwbao mu kaga.

Ati”iyo icyemezo gifashwe  kigafatirwa abantu benshi nabo bakabigiramo uruhare ntago habura umwe cg bacyeya babasha kudahita babyumva uwo munsi .ntekereza ko ari urujyendo,ni urujyendo dutangiye  haba kubimura ndetse no kuganira nabo.”

Usibye gukomeza kwigisha aba baturage kwimuka ahashobora gusiga ubuzima bwabo mu kaga,bamwe mu bari basanzwe bakodesha niko bajyenda bahabwa amafaranga yo gukodesha mugihe cy’amezi 3 mu gihe bakisuganya.