U Rwanda na Zambia mu guteza imbere ubukungu

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Paul Kagame na Hakainde Hichilema wa Zambia, bagaragaje ko ibihugu byombi bimaze gusinyana amasezerano aganisha ku guteza imbere ubukungu, n’ubuhinzi buganisha ku kurandura ikibazo cy’ibiribwa bike mu bihugu byombi na Afurika muri rusange.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu byombi bifite abaturage biganjemo urubyiruko ariyo mpamvu amasezerano y’imikoranire yasinywe mu gutegura ejo hazaza harwo (urubyiruko).

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yavuze ko ibihugu bya Afurika bigihura n’ikibazo cy’ibiribwa harimo n’u Rwanda na Zambia, agaragaza ko igihe kigeze kugirango batangire kurwanirira kwihaza kugirango be gutega amaso amahanga.

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema Kandi nk’umwe mu baperezida ba Afurika barututse kujya mu bihugu bya Ukraine n’Uburusiya, yavuze ko ingendo bakoze bazitezeho umusaruro kuko amakimbirane y’ibyo bihugu byombi yagize ingaruka ku isi yose, bityo ko Afurika itagombaga kureberera nayo yagombaga kugira uruhare ishyiraho, Kandi ko ari intangiriro yo kugaraga ko Afurika nayo yagira uruhare mu myanzuro ifatwa mu nyungu z’isi muri rusange.

Aba bakuru b’ibihugu Kandi bunze mu byo Perezida wa Kenya William Ruto aherutse kuvuga ku gukoresha ifaranga rihuriweho rya Afurika aho gukomeza gukoresha idorali nk’imwe mu nzira yo kwigobotora uburengerazuba bw’isi. Perezida Kagame na Hakainde Hichilema bavuze ko byagerwaho amasezerano y’isoko rya Afurika yubahirijwe hakanakurwaho Visa mu bihugu bya Afurika hakabaho ubuhahirane budafite amananiza.