Ba Perezida  Hakainde na Kagame basanga Afurika ikwiye kureka amateka ikareba ahazaza.

Perezida Hichilema Hakainde yashimangiye ko ashimira u Rwanda na Afurika y’Epfo, ibihugu byafashe iya mbere muri urwo rugendo rwo gukorera inkingo n’imiti kuri uyu mugabane.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, hamwe na Perezida wa w’u Rwanda, Paul Kagame  uheruka mu ruzinduko muri Ukraine n’u Burusiya, mu itsinda ry’abanyafurika ryari rifite ubutumwa busaba guhagarika intambara.

Yabivuze ubwo yagarukaga ku masomo yatewe n’ibyagiye bibaho hirya no hino ku isi bigatuma ibihugu n’imigabane byishakamo ibisubizo ku bibazo byatewe n’izo ntambara ndetse n’ibyorezo byibasiye isi.

Ati “Urugero nka COVID-19, hari amasomo twize ku buryo u Rwanda rugiye gukora zimwe mu nkingo, kubera ingaruka z’ikibazo cyabayeho ku isi, icyorezo, mu guhangana n’ingaruka zacyo ku buryo ubu dushobora kwibonera ya miti kubera ko abayifite babanje kwita ku baturage babo, Afurika isigara inyuma itonze umurongo.”

Ku ngingo yo kwishakamo ibisubizo kandi Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame yavuze ko afurika ikwiye gutangira kwiga uko yakiwfasha kuko ibihugu bikomeye bisa nkaho bizahora mu ntambara,agaruka ku ntambara itutumba y’ubushinwa na Taiwan.

Ni intambara nayo yagira ingaruka nyinshi, urebye nk’umwanya u Bushinwa bufite mu bucuruzi mpuzamahanga muri iki gihe.

Perezida Kagame yakomeje ati “Kwiruka inyuma y’ikibazo kimwe ugerageza kugikemura, ni ibintu nabyo bikenewe, ariko igikomeye kurushaho, ukita ku mbaraga zishyirwa mu kubikumira, twubaka ubudaheranwa mu miyoborere yacu, ubukungu, umusaruro wacu, nubwo ntekereza ko bitabuza abantu kugerageza kugira icyo bakora mu gihe n’aho bishoboka, hagamije gushyira iherezo ku makumbirane nk’aya. Kuko na mbere y’uko agera ku bukungu bwacu atwara ubuzima bw’abaturage mu bihumbi…”

Abakuru b’ibihugu bombi bagarutse ku bisabwa n’abatuye umugabane w’Afurika   birimo kureba kure,gufata ibyemezo no gukore hamwe.