UKRAINE YARASHE KURI CRIMEA

Ikiraro gihuza Ukraine n’agace ka Crimea kamaze imyaka icyenda kigaruriwe n’u Burusiya, cyarashwe n’ingabo za Ukraine kirangirika.

Guverineri wa Crimea, Sergueï Aksionov kuri uyu wa Kane yatangaje ko iki kiraro cya Tchongar kiri mu Majyepfo ya Ukraine cyarashwe mu ijoro ariko ntawapfuye. Ingendo zakorwaga hifashishijwe iki kiraro zimuriwe ahandi.

Iki kiraro gihuza Crimea n’agace ka Kherson muri Ukraine, aka kakaba karigaruriwe n’igisirikare cy’u Burusiya.

Gusenya iki kiraro byatuma Ukraine itera intambwe yo kuzigarurira Crimea cyangwa kujya mu biganiro n’u Burusiya.

Nyuma y’isenyuka ry’ikiraro gihuza intara ya Crimea n’u Burusiya ryatewe n’inkongi yakomotse ku iturika ry’ikamyo y’amavuta umwaka ushize, abategetsi ba Ukraine batangaje ko icyo gikorwa ari intangiriro.