U Rwanda rwanenze Raporo ya Loni irushinja gufasha M23

U Rwanda rwanenze raporo nshya y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ku mutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rugaragaza ko irimo inenge nyinshi zikwiye gutuma idahabwa agaciro na gake.

Iyi raporo yakozwe n’inzobere esheshatu igenewe akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, yakoze amaperereza ku byabaye hagati ya Nyakanga 2022 na Werurwe 2023 mu Burasirazuba bwa RDC, ahari umutekano muke.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, yavuze ko iyi raporo ishimangira ko umutwe wa FDLR ushyigikiwe na Guverinoma ya RDC, kikaba ari ikibazo gikomeye cyane kandi wongereye imbaraga n’ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyi raporo kandi irondora ubufasha Guverinoma ya RDC iha FDLR yaba mu by’amafaranga, intwaro no gukingirwa ikibaba muri politiki. Uyu mutwe kimwe n’indi kandi ufatanya kurwana n’ingabo za FARDC zavogereye ubusugire bw’u Rwanda inshuro nyinshi umwaka ushize.

Nk’uko ikomeza ibyigaragariza, iyi raporo ishingiye ahanini ku bimenyetso bidafatika, ndetse n’amakuru atizewe agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri DRC.

Icyo u Rwanda ruvuga ku birego bishinjwa ingabo z’u Rwanda ntikigaragara muri raporo. Amakuru iri tsinda ry’impuguke riyakura mu bagize guverinoma ya DRC, abahoze ari abarwanyi, abanyekongo bari mu miryango n’amashyirahamwe bigamije gusebya u Rwanda, ndetse n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC irimo n’uzwi nka “Wazalendo”.

Byongeye kandi, iyi raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yirengagije ingamba ibihugu byo mu Karere byafashe zigamije kugarura amahoro, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ukaba warazishyigikiye, ndetse inanirwa kwerekana uruhare rugaragara rwa RDC mu guhungabanya amasezerano y’amahoro ya Nairobi na Luanda, harimo n’ibikorwa by’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda rukomeza ruvuga ko ikindi cyirengagijwe ari ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda inshuro nyinshi n’uburyo DRC yagaragaje ko ishaka intambara yeruye.

Iyi raporo ngo yirengagiza kandi ikanambura uburemere ikibazo cyo gutera ubwoba no gutsemba Abanye-Congo bo mu miryango y’Abatutsi, ahubwo igashinja aba baturage bari mu kaga kuba ba nyirabayazana b’akababaro gakomeye bafite.

Ibi bivuguruza cyane raporo zakozwe n’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga, bikanagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside n’umugambi wo kuyikwirakwiza ukomeje. Iyi raporo kandi ivuguruza ubuhamya butangwa n’ibihumbi by’impunzi z’Abanye-Congo zahatiwe guhungira mu bindi bihugu byo mu Karere birimo n’U Rwanda, kuva mu myaka 20 ishize.

Ikitumvikana kandi ni uko iyi raporo ntaho igaragaza ibyatangajwe n’Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no gukumira jenoside, aho mu kwezi k’Ugushyingo 2022 na Mutarama 2023, yatabarije Abatutsi bicwa muri RDC, akanagaragaza ko ubu bwicanyi bushobora kuganisha kuri jenoside mu gihe nta kindi gikozwe ngo aba baturage bibasiwe barindwe.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti “Birababaje kubona itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye rikomeje gukwirakwiza ibinyoma bihishira ukuri kw’intandaro y’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, bigamije gusa kongera amakimbirane, ibintu bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni mu karere kacu, bitaretse no gukomeza guteza umutekano muke n’iterabwoba ku mupaka w’u Rwanda.”

“U Rwanda ruzakomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi no gukumira ibyavogera ikirere n’imipaka byacu, tunigizayo ibitero byaterwa n’imitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu n’umutekano usesuye ku Baturarwanda bose. U Rwanda ruzakomeza gushyigikira ingamba zashyizweho mu Karere, by’umwihariko amasezerano ya Nairobi na Luanda, mu gutanga umusanzu wo kubungabunga amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”