Minisiteri y’uburezi yihanangirije ibigo by’amashuri byirukana abanyeshuri ngo ni uko batatanze umusanzu wo kurya ku ishuri, ivuga ko niyo ibiryo byaba ari bicye bagomba kubisangira uko biri cyane ko ngo ariko umuco nyarwanda ubidusaba. Icyakora ngo umubyeyi wabuze ubushobozi bwo gutanga umusanzu we yajya yegera ishuri n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ikibazo cye kigasuzumwa.
Byagarutsweho ubwo mu Rwanda hatangizwaga ihuriro ry’Akarere ka Afurika yiburasirazuba rigamije guteza imbere gahunda yo kugaburira Abana ku mashuri( School Meals Coalition)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM rigaragza kunyurwa n’uburyo ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba bishyize imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ariko bigifite urugendo rurrero rwo kunoza iyi gahunda nkuko Rukia Yacoub umuyobozi wungirije wa PAM ishami ry’akarere ka Afurika yiburasirazuba
Ati “Ntekereza ko u Rwanda ari kimwe mubihugu bihagaze neza muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kuko usanga ibigo bigabura amafunguro yujuje ubuziranenge harimo n’imboga, Uburundi nabwo ubona ko buri munzira nziza ,imbogamizi zo ziri hose kuko nko kugira ububiko bwiza bw’amafunguro usanga ari ikibazo n’ibihugu aho usanga amashuri adafite ububiko bw’ibiribwa bumeze neza cyane”
Kuri ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburazirazuba byatangije ihuriro rigamije guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ( Regional School Meals Coalition network) . Abashinze Uburezi mubigihugu bigize akarere bagaragza ko iri huriro rizabafasha kwigiranaho mu kuziba icyuho kigaraga muri gahunda yo kubaburira abana ku ishuri.
Leboire Bigirimana ni umuyobobozi ku rwego rwigihugu muburundi ushinzwe gahunda yo kugaburira ABna ku ishuri, naho Prof Carolyne Ignatius Nombo ni umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi muri Tanzania.
Leboire Bigirimana ati “ Tugenda twigiranaho tuti mu Rwanda bariko bakora ibintu bimeze neza ibihe bafungurira abana muburundi twofatirako muri Tanzaniya bakora gute kuburyo tugiye kuraba hari ibintu twofatirako bariko barakora vyatuma muburundi tuzamuka.”
Prof Carolyne Ignatius Nombo ati “Niteguye kwigira kuri gahunda y’uu Rwanda yo kugaburira abana ku ishuri, ibyo rwakoze neza ,nuko rwitwara mu mbogamizi zirimo”
Atangizaihuriro ry’ibihugu by’Akarere rigamije guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, Gaspard Twagirayezu Umunyambanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yagaragaje ko gahunda yo kugaburira Abana ku ishuri yatanze umusaruro kuko yatumye umubare w’abana bagana ishuri wiyongera, nubwo ngo hari imbogamizi zikiyikoma mu mu nkokora zirimo ibikorwa remezo bidahagije nk’ibikoni , Ababyeyi bagenda biguru ntege mu gutanga umusanzu basabwa ,ibura ry’ibicanwa hamwa na hamwe ndetse n’izamuka ry’ibiciro. Minisitiri Gaspard yihangirije ibigo by’amashuri nta nta mwana ukwiye kwirukanwa ngo ni uko umubeyi we atatanze umunsze wo kurya ku ishuri . yavuze ko bicye bihari abanyehsuri bakwiye kubisaranga uko ubiri ariko anibutsa Ababyeyi ko udafite ubushozo bwo gutanga umusanzu yegera ubuyobozi bw’ishuri ikibazo cye kikigwaho kubufatanye nz’inzego z’ibanze.
Ati “ Iyo hari umuntuufite ikibazo kizwi akibwira ishuri rikakimenya ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze bwaho ngaho umunyeshuri akaba yakwemererwa kujya ku ishuri akaba yafata iryo funguro rye urwo ruhare rwamukuriweho ariko ntabwo byemewe ko umuyobozi w’ishuri akamuheza ibyo ngibyo twabisubiyemo inshuro nyinshi ni n’umuco wacu iyo ibintu bibaye bicye turabisangira byarangira tukamenya ko byarangiye ariko nta mpamvu yo gufata umwana ngo abandi barye yagiye cyangwa yicaye ari kubareba ibyo ntabwo ari umuco mwiza nta n’ubwo ari urugero rwiza twaba turi guha abanyeshuri ibyo bivuze rwose rero ko ntabwo byemewe ariko nanone rero ababyeyi turabakangurira gutanga uruhare rwabo muri school feeding kubera ko Leta iba yatanze uruhare rwayo.”
Kugeza ubu mu Rwanda Abana barenga Miliyoni eshatu n’igice bo mu amshuri y’nshuke ,abanza nayisumbuye bagerwaho na gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.