Gatsibo:Abangavu baritana bamwana n’ikigonderabuzima kuri service zo kuboneza urubyaro

Hari abangavu basaga 200 bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore  bahohotewe babyarira iwabo, bavuga ko bagorwa no kubona Serivisi zo kuboneza urubyaro ngo birinde ibyababayeho mbere, bagacibwa intege no kwishyuzwa iyo bagiye kuboneza kandi ubusanzwe ari ubuntu.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore n’umukobwa Empore Rwanda,urasaba ko hakongerwa ubukangurambaga, aba bangavu bagasobanurirwa uko bahabwa izi Serivisi kuko iyo banyuze mu kigo cy’urubyiruko bazihabwa k’ubuntu.

Ntihazwi neza imibare y’abangavu bahohotewe bakabyara imburagihe mu mirenge 14 igize akarere ka Gatsibo, ariko umurenge wa Kabarore wonyine habarurirwa abasaga 200.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge, bavuga ko bagorwa no kubona Serivisi zo kuboneza urubyaro ngo birinde ibyababayeho mbere,bagacibwa intege no kwishyuzwa iyo bagiye gusaba izi serivise kandi ubusanzwe ari ubuntu.

Ati”service zo kuboneza urubyaro twahuguwe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabarore ko izo service tuzajya tuzihabwa ku buntu,ariko iyo tugiye gushaka izo service tukajyenda mu cyumba cyurubyiruko dusangamo umukoz urimo cg se umuganga wamubwira ko uje kuboneza urubyaro akakubwira ko iyo service yishyurwa kandiibyari byatubayeho mbere ntabwo twari twabyiteguye.”

Nyuma y’ibiganiro byahuje inzego zitandukanye, zirebera hamwe uko umubare w’abangavu bahohoterwa wagabanyuka, NIYOMUKIZA Davide, umukozi ushinzwe imiyoborere mu murenge wa Kabarore nka hamwe hari umubare munini w’ababyariye iwabo, avuga ko hagiye guhuzwa amakuru yo ku kigo nderabuzima cya Kabarore, kugira ngo aba bangavu bahohotewe babone serivisi basaba.

Iki kintu tugiye kibafasha twasanze amakuru ajya atangwa nabi abana bakagera ku bigo nderabuzima bakayoba tugiye kureba ukuntu twajya duhuza amakuru ku kigo nderabuzima no mu giturage.ubu butumwa bugatangwa mu nteko n’iminsi ikigo cy’urubyiruko gikoreraho.”

UWASE Joan umukozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore n’umukobwa Empore Rwanda, asaba ko hakongerwa ubukangurambaga, aba bangavu bagasobanurirwa uko bahabwa izi Serivisi kuko iyo banyuze mu kigo cy’urubyiruko bazihabwa k’ubuntu.

Ati”ibyo kuvuga ngo bagerayo bakabishyuza twasanze ari ukutagira amakuru kuko niba umwana yaje aje gushaka akanini gatuma adasama agataha atakabonye ya amasaha ateganyijwe yo kuba yagafata akarenga wa mwana azatwita.twasabye ko habaho ubukangurambaga cyane cyane kuri cyo cyumba cy’urubyiruko gihereze abo bana b’ababakobwa service.”

Mu murenge wa Kabarore gusa, abangavu hohotewe bakabyarira iwabo 100 bigishijwe na Impore Rwanda, 20 muri bo bize gukora imigati n’ibindi bikorwa mu ifarini, 30 bigishwa kudoda na 50 bigishijwe gukora amasabune akomeye n’ay’amazi, abandi 100 nabo bagiye kwigishwa imyuga nka bagenzi babo.

KWIGIRA Issa-FFM&TV.