Karangazi: Abaturage bati nibaduhe ubutaka bwacu dufite ibyangombwa”.Ubuyobozi buti:” ni ubwa leta.”

I Nyagatare  Hari abaturage basaba kurenganurwa kuko bavuga ko banyazwe ubutaka n’ubuyobozi  bubabwira ko aho bari batuye muri santere ya karangazi ko hagiye kubakwa gare.

Imyaka umunani irashize abaturage 46 bari batuye muri santere ya Karangazi mu karere ka Nyagatare bavanwe mu butaka bari batuyeho.

Ubu butaka bwari bwaratujweho n’abaturage batandukanye .

Bamwe bahatujwe na leta kugirango bahashakire imibereho

Abandi bahahabwa nk’ingurane nyuma y’uko mu gace bari batuyemo hashyizwe irimbi.

Nyuma y’igihe bahatuye ndetse bakanahubaka amazu , ubuyobozi bwahise buhabirukana ,Buri umwe ajya gutura ukwe bose baratatana.

Umwe ati”babanje kunsenyera mu kaje mfite inzu yanjye nubatse n’urugo rwanjye baransenyera mbura iyo njya baravuga ngo baraza kumpa ingurane,ingurane bayimpereza hano ejobundi nanone barongera baransenyera ubu nabuze uko mbigenza n’abana banjye ntibakiga,nabuze naho naba.”

Undi ati”urabona iyi yari inzu yacu,igihe kimwe abayobozi badutumaho ngo tujye mu nama,tujyezeyo dutungurwa no kumva batubwira ngo tuvemo vuba,twagiye mu nama mugitondo baratubwira ngo ntago bashaka ko saa mu nani tuba tukirimo,jyewe naraje kubera ubwoba bwinshi baduteraga mfata umwana ndangara ni nko kwangara.”

Muri aba baturage harimo abafite ibyangombwa by’ubutaka n’amazu dufitiye kopi.

Baravuga ko barenganijwe ku buryo bakeneye kurenganurwa kugirango basubirane imitungo yabo.

Ati”baduhaye ingurane hano,ingurane barongera barayisenya,ubuyobozi bwaraduhaye ibyangombwa none rwose turasaba kurenganurwa.”

Nyuma y’uko aka gace kari gateganijwe nk’akagiye kubakwaho Gare ya Karangazi ariko bikanga ku mpamvu zitarasobanuka , Hari umuturage wahise ahabwa ubu butaka arabuhinga.

Uyu avuga ko ubuyobozi bwahamuhaye kugirango hatazamera ibihuru.

Ati”jyewe mu kuhahinga narasabye kubera ko nabonaga hari ikinani,nsaba akagari ngo bahampe icyo kinani njye nkikuraho ntabirenze kuko rero sinkodesha.”

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Karangazi Madamu Mutesi Hope avuga ko ubu butaka n’amazu babyambuye abaturage kubera ko ubutaka bwari ubwa Leta bityo ko ufite ikibazo yakwerekana ibyangombwa by’ubutaka.

Ati”ahangaha nil eta yahadutije dushyiramo imidara dukoreramo igihe kirashyika tuvamotwubakamo utuzu tw’udusoko gutyo,ariko uyumunsi niba leta ihakeneye,ubutaka ni ubwa leta ,baze rero batubwire uko babonye ubutaka tukareba icyo kibazo uko giteye tukagikemura.

kugeza ubu abaturage bose uko ari 46 bakimara kwirukanwa kuri ubu butaka buri umwe yagiye gushaka aho yatura .

Hari abakomeje gutsimbarara ku mitungo yabo kugeza nubu bakomeje kugendana ibyangombwa mu nzego zitandukanye kugirango barebe ko bagaruza imitungo yabo.

Ntambara Garleon