Ishoramari ry’u Rwanda n’Ubumwe bw’Uburayi rishingiye ku bwubahane-PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yagaragaje ko ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ridashingiye gusa ku nyungu gusa ahubwo harimo ubwubahane ndetse no guharanira ahazaza heza hasangiwe.

Ni mu gihe i Kigali hateraniye Inama ya Mbere y’Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Rwanda. Rigamije guteza imbere umubano n’imikoranire mu by’ishoramari hagati y’impande zombi.

Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abayobozi bahagarariye ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, abashoramari n’abikorera muri rusange baba abasanzwe barashoye imari mu Rwanda n’abashaka kurambagiza aho bashora imari.

Muri rusange abayitabiriye bose barenga 500, barimo abayoboye ibigo 150 by’i Burayi n’ibigo bigera kuri 300 byo mu Rwanda. Hari kandi n’abagera ku 100 bagomba gutanga ibiganiro bitandukanye.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro kandi igenda ibona umusaruro w’ubufatanye bwayo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ati “Uyu munsi turishimira umubano n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na EU. Tuzirikana intambwe mwateye mu kwagura umubano ukomeye mu bukungu hagati y’impande zombi.”

“Twishimira ko EU iha agaciro amahirwe y’ubucuruzi ahari no guteza imbere ishoramari n’iterambere ry’ubukungu mu Rwanda. Kuva mu myaka myinshi yashize twabonye EU nk’isoko y’ishoramari kandi bitanga umusaruro ufatika.”

Imibare y’Urwego rw’Iterambere, RDB, igaragaza ko hagati ya 2018 na 2022, ishoramari rya miliyoni $870 ryanditswe mu Rwanda riturutse mu bihugu by’i Burayi.

Ni ishoramari ryo mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi bw’inyubako zo guturamo n’izo gukoreramo, ubuhinzi no gutunganya umusaruro w’ibibukomokaho, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati “Iri shoramari riri guhindura ubuzima bw’abaturage, binyuze mu guhanga imirimo, no kubaka ubushobozi bw’urwego rw’abikorera ari nayo nkingi ya mwamba mu iterambere ry’ubukungu bwacu.”

“Ikindi iryo shoramari ryazanye guhanga ibishya n’iterambere ry’ikoranabuhanga bituma u Rwanda ruba igicumbi cyo guhanga ibishya n’ubucuruzi mu Karere.”

Uruganda rw’Imiti n’Inkingo rwo mu Budage, rwa BionTech rwahisemo u Rwanda nk’igihugu cya mbere kizakoreshwamo ikoranabuhanga ryarwo mu gukora inkingo n’imiti muri Afurika.

Ni ishoramari ribarirwa muri miliyoni $100. Uru ruganda rukaba ruzatanga inkingo n’imiti byo kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kandi ku giciro gito.

Ni uruganda kandi ruzafasha mu bushakashatsi no kwigira k’urwego rw’ubuzima mu Rwanda na Afurika.

Uruganda Africa Improved Foods (AIF), rukora ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri bifasha by’umwihariko mu mikurire y’aba bato ndetse n’abagore batwite.

Uru ruganda rwashowemo miliyoni $41 mu bikorwa byarwo, rumaze guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ndetse no gufasha mu kwihaza mu biribwa by’umwihariko.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati “Uru ruganda ntabwo rwafashije mu kurwanya imirire mibi mu baturage gusa ahubwo rwatumye u Rwanda ruba igihugu kiza imbere mu kurwanya imirire mibi kuri uyu mugabane.”

Uruganda ruteranyiriza imodoka mu Rwanda rwa Volkswagen, kuva rwatangira ibikorwa byarwo rwatanze akazi ku bantu barenga 600 kandi runagira uruhare mu iterambere ry’uru rwego rw’ibinyabiziga muri rusange.

Ikigo cya Duval Group cyashoye agera kuri miliyoni $70, mu nzego zirimo ubuhinzi, inganda n’ubwubatsi.

Dr Ngirente ati “Urutonde rw’ishoramari ry’u Burayi mu Rwanda ni rurerure ariko hari byinshi bigikeneye gukorwa, niyo mpamvu tugomba gukomeza kubakira ku byakozwe mu kubyaza umusaruro ubu bufatanye.”

Yakomeje agira ati ‘‘Ubufatanye hagati y’u Rwanda na EU ntabwo ari ubucuruzi gusa ahubwo ni ikimenyetso cy’indangagaciro zisangiwe, ubwubahane ndetse n’umuhate wo kubaka ahazaza heza.’’

Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma u Rwanda ruba amahitamo ya mbere y’abashaka gushora imari by’umwihariko abo mu Burayi.

Ati ‘‘Impamvu u Rwanda ni uko turi igihugu gifite umuvuduko udasanzwe mu bukungu, mu gihembwe cya mbere cya 2023, ubukungu bwazamutse ku kigero cya 9,2%. Umwaka ushize ubukungu bwacu bwazamutseho 8,2%. Mu myaka 20 ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7-8%.’’

‘‘Nanone kubera iki u Rwanda ? kubera ko mu by’ukuri biroroshye gukora ubucuruzi mu Rwanda, ushobora kwandikisha ubucuruzi bwawe mu masaha atandatu, unyuze kuri Internet [Online] kandi ku buntu. Kubera iki u Rwanda ?”

Yakomeje agira ati “Kubera ko ari igihugu gitekanye kuri wowe ushaka kuhaba, ku bucuruzi bwawe, gitekanye ku kuba wagishoramo cyangwa wakibikamo imitungo yawe […] ni igihugu gitekanye mu buryo bwose.’’

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yavuze ko ishoramari rya EU mu Rwanda ryari miliyoni 210$ mu mwaka ushize wa 2022.

Imibare ya RDB igaragaza ko kugeza ubu hari abantu cyangwa ibigo birenga 85 byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byashoye imari mu Rwanda aho mu myaka itanu ishize.

Iri shoramari ariko ntabwo ari imibare gusa ahubwo ni ibisubizo, akazi ryatanze ku Banyarwanda, inararibonye Abanyarwanda barivomamo, imisoro n’ibindi.