Itangazamakuru rirashinja zimwe mu nzego kuryitambika mu kuvugira abaturage.

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, isaba itangazamakuru ryo mu Rwanda kugira uruhare mu isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu, ku myanzuro nama iba yaratanzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, kuko byafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, n’iyubahirizwa ry’amategeko muri rusange.

Icyakora bamwe mu banyamakuru bagaragaza ko uruhare basabwa rugoye kubera amikoro adahagije, n’umutekano wabo uba utizewe neza.

Universal Periodic review, ni isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu, aho igihugu gishyira mu bikorwa imyanzuro nama iba yaragaragajwe na raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu.

Umulisa Vestina umuyobozi wungirije w’ikigo cy’uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu biyaga bigari GLIHD, asanga hageze kugira ngo itanagazamakuru na ryo rishyireho uruhare rwaryo mu iyubahirizwa ry’iyi myanzuro nama, kuko byafasha mu kuzamura imibere myiza y’abaturage.

Ati”nk’abanyamakuru murabizi uruhare rwanyu mu kumenyekanisha ibikorwa no kuvugira umuturage,turifuza ko rero amabwiriza yahawe u Rwanda amenyekana iyo zimenyekanye zishyirwa mu bikorwa.”

Icyakora bamwe mu banyamakuru bagaragaza ko ibikenewe kugira ngo bagaragaza ibikenewe kubahirizwa bitaboneka bityo bigakoma mu nkokora imikorere yabo. Oswald Mutuyeyezu na Karegeya Jean Baptiste twaganiriye bavuga ko, hakenewe kongerera abanyamakuru imbaraga n’ubushobozi kugira ngo nabo batange umusaruro mu iyubahirizwa ry’iyo myanzuro nama.

Mutuyeyezu ati”iyo abayobozi ,iyo abakozi badafite itoroshi ibatunzeho bakora uko bashatse bashobora no kunyereza umutungo, itangazamakuru rero rifite amikoro bakajya bacukumbura bajya bigengesera kugira ngo badashyirwa ku karubanda,urumva itangazamakuru ryaba rifashije izindi nzego.”

Karegeya ati”niba warugiye gutara inkuru ya bwaki ngo hagire ingamba zifatwa bakayigusibisha ubwose urigisa shishakibondo azabwirwa n’iki ko bwaki itazacika.

Batekinika imibare wabivumbura  bakagusibisha uwagafashe ingamba kuri ya mibare nyayo ntazifate.”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifite mu nshingano gukurikirana politiki y’itangazamakuru n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, ivuga ko politiki y’itangazamakuru iri kuvugururwa izakemura ibibazo byose itangazamakuru ryo mu Rwanda rihura nabyo, bikazaborohereza gukora inshingano uko bikwiye.

Peacemaker Mbungiramihigo, ni Umuyobozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe Politiki igenga itangazamakuru.

Ati”nkuko nabikubwiye mu rwego rwa minisiteri dushinzwe  politike tunakurikirana ishyirwa mubikorwa ryayo inzego zose tukareba niba zikora ibikubiye muri iyo politike kandi tukanakurikirana ishyirwa mubikorwa ryaryo.”

Muri 2021 Ubwo hasuzumwaga raporo ku Rwanda  y’imyaka itanu yari ishize, u Rwanda rwavuze ko rwashyize mu bikorwa amwe mu mahame agenga uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwigenge bw’ubutabera n’ibindi.

Icyo gihe nibwo u Rwanda rwanatoye indi myanzuro nama 167 igomba kuzasumwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye muri 2026.