Gatsibo:Aba Ngarama baravuga imyato ikoranabuhanga mu buvuzi

Bamwe mu baganga bakorera ku kigo nderabuzima cya Ngarama mu karere ka Gatsibo, baravuga ko kuba basigaye bakoresha ikorana buhanga ari kimwe mubyazamuye itangwa rya service nziza  kubabagana .

Kuruhande rw’abarwayi bashima service z’ikoranabuhanga  bahabwa ariko bakavuga ko abaganga ari bake kuri icyo kigo .

Uwangabe Charlote ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ngarama kinwe nabagenzi be bakorera kuri icyo kigo baravuga ko kuba barubakiwe ikigo nderabuzima ndetse bagahabwa n’uburyo bwiza bwo kubona imiti hakoreshejwe drone ari kimwe mubibafasha gukuraho service mbi abarwayi babonaga kuri icyo kigo.

Ati”indege ikintu zakemuye ,zakemuye gusiraziragiza umurwayi mu nzira,ngo uzagaruke,umuti uzaza ejo uzzza ejobundi,ariko iyo uhari tukavuga na zipline ko umuti uhari tubwira umurwayi akaba yuhanganye iinota 10 gusa.

Ikindi twari dufiteho imbohamizi naho baryama ugasanga hari aho baryamye ari batatu bane,ariko ubungubu umuntu abafite igitanda cye ndetse n’umurwaza tumushakira aho aryama.

Uretse no kuba bagerwaho n’imiti muhuryo bworoshye baravuga ko kuba barahawe ibikoresho birimo imashini yitwa CTG Machine byagize uruhare runini mugufasha abagore batwite.

Ku ruhande rw’abarwayi ngo nubwo ibyo bikoresho bihari ariko ngo hari ikibazo cyabagana bake .

Ibi bikoresho byikoranabuhanga  byifashishwa mu gufasha abarwayi byatanzwe n’umushinga jyambere ku nkunga ya bank y’isi , nkuko twabitangarijwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gatsibo madamu Nankunda Jolie .

Ati”Ikigo nderabuzima ntago cyubatswe kun kunga ariko ibikoresho n’inkunga  bifasha abarwayi ndetse bigafasha n’abaganga gutanga service nibyo byatanzwe niyo gahunda ya jyambere.”

Ikigo nderabuzima cya Ngarama kiganwa n’abaturage baturutse mu mirenge Ngarama , Gatsibo ,Nyagihanga ho mu karere ka Gatsibo n’abo muri Nyagatare .