Mu nama ku kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo yahuje abakuru b’imiryango y’ibihugu byo muri Africa yo hagati, iburasirazuba, amajyepfo, Ubumwe bwa Africa, na ONU, ibihugu bya Angola, Gabon, na Senegal byashimwe.
Ni nyuma y’uko Angola, Senegal bitanze miliyoni imwe y’amadorari buri kimwe, Gabon nayo ikiyemeza gutanga 500,000 USD, agamije gufasha ibikorwa by’ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba zoherejwe muri DR Congo.
Ibihugu bya Africa kenshi binengwa kunanirwa kwikemurira ibibazo bisaba imari bigategereza inkunga z’imiryango nk’ubumwe bw’Uburayi n’ibihugu bikize.
Itangazo ry’umuryango w’Ubumwe bwa Africa ry’imyanzuro y’inama yo kuwa kabiri yabereye i Luanda muri Angola rivuga ko risaba “n’ibindi bihugu bigize Ubumwe bwa Africa gutanga inkunga y’imari kuri gahunda z’amahoro muri Africa”.
Iyi nama ya mbere imeze gutya yatumijwe na Perezida Azali Assoumani w’ibirwa bya Comores akaba n’umukuru w’Ubumwe bwa Africa, hamwe n’umukuru wa komisiyo y’ubumwe bwa Africa Moussa Faki Mahamat.
Yitabiriwe na ba perezida João Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi wa DR Congo, Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, n’abahagarariye ibihugu by’u Rwanda, Namibia, na Uhuru Kenyatta umuhuza mu kibazo cya Congo.
Iyi nama yashimye ko umuryango w’ibihugu bya Africa yo hagati ECCAS, ukuriwe na Perezida Bongo – ubu nawo ufite ubushake bwo gufasha kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama yasabye “imitwe yitwaje intwaro yose gusubira inyuma, cyane cyane M23, hamwe na ADF na FDLR”, isaba M23 “kuva mu bice byose yafashe nta mananiza”.
Abayirimo bashimye intambwe imaze guterwa mu gutegura ahantu hazajyanwa gutuzwa by’ibanze abarwanyi ba M23 bambuwe intwaro.
M23 ariko ivuga ko itazashyira intwaro hasi igihe leta ya Kinshasa itemeye kuganira nabo. Ibyo Kinshasa nayo yavuze ko bidashoboka.
Iyi nama yashyizeho “ihuriro ry’ibikorwa” ryo kuyobora imihate yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo rihuje iriya miryango yose y’ibihugu, n’Ubumwe bwa Africa na UN, kugira ngo rikurikirane ibikorwa byose byagiye byiyemezwa.
Abayirimo biyemeje ko inama nk’iyi ya kabiri izabera i Bujumbura mu Burundi.