Nyagatare: Rwimiyaga batunze ubutaka badafitiye ibyangombwa

Hari abaturage batujwe mu mudugudu wiswe Asante Kagame mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bavuga ko mu myaka 15 bahamaze batarahabwa ibyangombwa by’ibibanza n’amazu.

Mu mwaka wa 2001 imiryango yari ikennye 14 yari ikennye kurusha abandi yari imaze guhabwa ubutaka bwo guhingango mu kagali ka Kirebe umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare.

Iyi miryango ntabwo yahise utura muri ubu butaka kuko hari hakiri ishyamba ku buryo kuhatura byari bigoranye.

Mu mwaka wa 2007 abambere bari batangiye gutura kuri ubu butaka bari barahawe.

Muri uyu mwaka bahawe ibibanza kugirango bashing umudugudu mushya nkuko byari muri gahunda ya leta y’uko abaturage bagomba gutura ku mudugudu.

Kugeza ubu hashize imyaka 16 ibi bibanza bahawe batahabwa ibyangombwa byabo.

Iyi miryango yaragutse ndetse hiyongeraho n’abimukira ku buryo abasaga 300 bose bakirwana no gushaka ibyangombwa b’ibibanza n’amazu bubatse.

Umwe mu baturage baganiriye na Flash ati”ubwo rwose ibyo haje ibibazo haba ari ahari hagenewe gutuzwa,araho abaturage bagiye batura ntabyangombwa bafite.”

Undi yungamo ati”ikibazo dufite ubutaka bufite icyangombwa ariko amazu nta cyangombwa afite twarabajije turaheba kugeza nizi saha.”

Hashize imyaka isaga 15 imiryango imiryango utujjwe mu mudugudu mushya witwa Asante Kagame mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare.

Aba baturage bari bakennye kurusha abandi bahabwe ubutaka muri aka kace nyuma baza guhabwa ibibanza kugirango bashinge umudugudu mushya.

Ubutaka bahawe bwo babufite ibyangombwa ariko ibibanza byubatseho amazu yabo ntabyangombwa barabona.

Ati”ibi bintu twakomeje kubivuga,tumenyesha umuyobozi w’umurenge ,yaba abashinzwe ubutaka bajyenda bajyaho ntawe tutabibwiye ariko byaranze ngio tubone ibyangombwa by’ubutaka.”

Aba baturage barasaba leta kubaha ibyangombwa by’ibibanza bahawe kugirango bagire uburenganzira ku mazu bubatseho.

Ni mu gihe kuri ubu badashabora kuyatangaho ingwate yafashagukora imirimo y’ubucuruzi .

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kibazocyadindijwe n’imiterere y’imitangire y’ubutaka yagiye iba muriaka karere.

Icyakora Bwana Matsiko Gonzague , umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’abaturage avuga ko barimo kubikurikirana ku buryo mu bihe biri imbere bazatangira kubaha ibyangomba.

Ati”mu byukuri akenshi ibibazo biba bihari ,cyane ibiri muri service z’ubutaka duhora tubiganiraho,ikindi akarere kacu ni akarere gashya kagiye gatuzwamo abantu muri uko gutuzwa rero harimo agatarabona ibyangombwa,ariko birimo gushakwa uko hose muri aka karere icyo kibazo gikemuka.”

Kugeza ubu muri aka karere ka Nyagatare hari umubare munini w’abaturage bafite ibibazo bishingiye ku butaka.

Ni ibibazo ahanini bituruka kukuba igice cy’imwe cy’aka karere nyagatare mu mirenge ya Karangazi , Rwimiyaga , Matimba n’ahandi hari ishyamba rya kimeza , Ubutaka bwari butoshye

bwa Leta ku buryo hari abaturage bagiye bifatira bagatura abandi bagahabwa na leta , ibi akaba aribyo bibazo by’ubuka bifata imyaka bitarakemuka.