Perezida Kagame na madame Jeannette Kagame mu ruzinduko muri Seychelles

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Seychelles aho bari mu bashyitsi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 iki gihugu kibonye ubwigenge.

Ni uruzinduko ruzaberamo ibikorwa bitandukanye aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakirwa na mugenzi we Wavel Ramkalawan na Madamu we Linda Ramkalawan.

Abakuru b’ibihugu byombi bagomba kugirana ibiganiro byihariye, bikurikirwa n’ibindi byitabirwa n’abayobozi b’inzego zitandukanye ku mpande zombi mu kurushaho gushimangira umubano usanzwe.

Bagomba no kugirana ikiganiro n’abanyamakuru gikurikirwa n’isinywa ry’amasezerano mu ngeri zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo no gukuraho Viza.

Perezida Kagame agomba kandi kugeza ijambo ku Nteko idasanzwe y’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles ikorera ku kirwa cya Île Du Port aho araba aherekejwe n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Roger Mancienne.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame biteganyijwe ko bakirwa ku meza mu musangiro wo kubaha ikaze muri Seychelles.

Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame asuye Seychelles mu gihe mugenzi we Ramkalawan aheruka i Kigali muri Kamena 2022 yitabiriye CHOGM.

U Rwanda na Seychelles byombi ni ibihugu bibarizwa mu miryango irimo Francophonie na Commonwealth, yose iyobowe n’abanyarwanda muri iki gihe.

Perezida Kagame ni we uyoboye Commonwealth mu gihe Louise Mushikiwabo ayoboye Francophonie.