Abavoka batunzwe agatoki guca intege gahunda y’ubuhuza ku manza zaregewe inkiko

Akanama Ngishwanama k’Abahuza mu manza zaregewe inkiko katunze agatoki Abavoka bo mu Rwanda, ko hari abaca intege gahunda y’igihugu yo gukemura ibibazo hatiyambajwe inkiko, kuko batekereza ko izatuma batongera kubona igihembo babonaga mu gihe cy’urubanza.

Byagarutsweho kuri uyu wa 29 Kamena 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere uburyo bwo gukemura ibibazo hatabayeho kwiyambaza inkiko. 

Imibare itangwa n’Ubugenzuzi bukuru bw’Inkiko, igaragaza ko imanza zikomeza kwiyongera zikarenga ubushobozi bw’Abacamanza.

Nk’ubu imanza ziri mu nkiko zitegerejwe kuburanishwa zigera 90.480 kandi inyinshi ni iz’inshingabyaha zihariye 74%.

Mu Kiganiro nyunguranabitekerezo ku guteza imbere uburyo bwo gukemura ibibazo hatabayeho kwiyambaza inkiko, cyahuje Sena y’u Rwanda n’izindi nzego hagaragajwe gahunda y’ubuhuza ikwiye guhabwa imbaraga kuburyo ibibazo bikemuka bitageze mu nkiko.

Gusa hagaragajwe ko uburyo bw’ubuhuza bukomwa mu nkokora n’imyumvire y’abaturage, bacyumva ko ibibazo byabo byakemuka ari uko bigiye mu nkiko.

Icyakora ngo hari na bamwe mu bavoka baca intage  ubu buryo,  batekereza ko izatuma batongera kubona inyungu babonaga mugihe urubanza rwaburanishijwe mu nkiko.

 Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda ,ni umwe mubagize Akanama Ngishwanama k’Abahuza mu manza zaregewe inkiko.

Ati “Twasanze abavoka bafite ikibazo cya mbere cyo kutumva akamaro k’ubuhuza, ariko twanasanze hari ikibazo cy’uko abavoka hari igihe babona ko ubuhuza ari inzira yo kubambura ikiguzi bari kubonera mu manza.”

Urugaga rw’Abavoka, rwasabye ko hashyirwa uburyo umwavoka yajya abona igihembo cye no mugihe yafashije mu gucyemura ikibazo binyuze mu nzira z’ubuhuza. 

Me Nkundabarashi Moïse, ni Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Ati “ Iki ni ikibazo dukwiye kureba mu buryo bwagutse haba no mu nkiko uno munsi, ntabwo icyo cya ‘honoraire’ z’abavoka cyari cyakemuka. Dufite ‘baleme’ igaragaza ibihembo abavoka baba bagomba kubona barimo gukora iyi mirimo, ntabwo ari ikibazo cyarebewe kuruhande rwa ‘mediation’ cyangwa ‘arbitration’ ahubwo ni ikibazo cyagutse natwe nk’urugaga rw’abavoka’ turimo gutekereza ngo ariko ni iki cyakorwa kugira uwo mwavoka wakoze iyo ‘mediation’ abone icyo agombwa?”

Zimwe mu ntumwa za Rubanda nazo zagaragaje ko hakwiye gutekerezwa uko umwavoka yajya agenerwa igihembo, mugihe yafashije gucyemura ikibazo binyuze mu nzira z’ubuhuza.

Depite Mukamana Elisabeth, arabisobanura.

Ati “ Aha naho byakwigwaho neza, birumvikana ntabwo cya kiguzi kijyanye na honoraire d’avocat aba yishyura yagiye murukiko, ahubwo hakaba nk’igiciro cyakumvikanwaho mugihe wa mwavoka koko yashoboye guhuza abantu.”

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, asanga ari ngombwa ko umwavoka yajya abona igihembo mugihe yafashije gukemura ibibazo binyuze mubuhuza.

Ati “Nibyo koko  hari imanza, niba umuntu akora umwuga wo guhuza abantu aba akeneye igihembo, ni bimwe mubyo tuganira. Ni izihe nzira twabona zatuma habaho igihembo?”

Kuri ubu mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kumvikanisha Ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha, ndetse ikomeje gutuma bamwe bafungurwa abandi bakagabanyirizwa ibihano.

 Ibi ni bumwe mu buryo bugaragazwa nk’ubuzafasha kugabanya ibirarane by’imanza mu nkiko,binagabanye ubucucike mu magereza. 

 Daniel Hakizimana