Perezida Kagame yasheshe Njyanama ya Rutsiro, Mulindwa ahabwa akarere by’agateganyo

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko “hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’aka karere bwateshutse ku nshingano zabwo”.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Prosper Mulindwa yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere.

Mulindwa yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Igenzurabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Ni inshingano yatangiye muri Nyakanga 2021 nyuma y’uko yari amaze imyaka 10 n’amezi atandatu ari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ibibazo byari mu Karere ka Rutsiro bishingiye ku kudakorana hagati ya Komite Nyobozi y’akarere.

Mu minsi ishize, aka karere kavuzwe mu bucukuzi budahwitse bwa kariyeri bwagejeje n’aho ku wa 23 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikira Guverineri w’Intara amusaba ibisobanuro, amuha iminsi irindwi yo kuba yabitanze.

Muri iyo baruwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabazaga Guverineri impamvu hari sosiyete yemerewe n’akarere gucukura kariyeri, ikanahabwa uruhushya n’Urwego rushinzwe ubucukuzi, RMB, ariko Guverineri akabyitambika.

Igira iti “ Wagiye ugira icyo uvuga ku myanzuro y’Inama Njyanama ukagaragaza ko [iyo sosiyete] idakwiriye kuruhabwa. Nkwandikiye ngusaba kugaragaza imiterere y’iki kibazo n’uburyo cyakemuka”.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yavuze ko aka karere kamaze igihe gafite imicungire mibi, ati “Imicungire y’akarere irimo ibibazo. Komite nyobozi ntabwo bumvikanaga n’abakozi ubwabo ntibumvikana. Ikindi hari ikibazo cy’itangwa ry’ibyangombwa mu micanga, bakabitanga mu buryo butemewe n’amategeko.”

Undi yagize ati “Hafatwaga imyanzuro Guverineri akayitesha agaciro. Hari byinshi bikorwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.”

RBA yabajije Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu impamvu nkuru zatumye nyobozi yose yegura, undi asubiza ko bariya bayobozi batabashije kuzuza inshingano zabo zo guteza imbere abaturage.

Yavuze ko inshingano z’Inama Njyanama zisanzwe ari ngari, ariko by’umwihariko harimo gufata ibyemezo byose ndetse n’ingamba zose zigamije iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, ibyo rero Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro ‘byarayinaniye’.

Ngo niyo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gusesa Inama Njyanama nk’uko amategeko abiteganya.

Icyakora amakuru yari amaze iminsi avuga ko abenshi mu bayobozi bakuru b’Akarere ka Rutsiro bamaze uba abacuruzi kurusha ko uko ari abayobozi.

Ibi byatumye batamenya uko abaturage babo babayeho.

Mu buryo busa n’ubwihunza gusubiza ikibazo mu buryo bweruye, Minisitiri  Musabyimana yagize ati: “ “Ikigaragara ni uko Inama Njyanama yananiwe akazi, ubwo impamvu zabitera ni nyinshi, ubwo hashora kubamo n’izo mwavuze cyangwa izindi mutavuze.”