Hari gukorwa ubushakashatsi bugamije kubona imbuto zihanganira imihindagurikire y’ikirere

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubwororzi mu Rwanda, iravuga ko yatangiye ubushakashatsi bwo gushakisha imbuto yakwihangira imihindagurikire y’ibihe, mu rwego rwo guhangana n’igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi riterwa n’izuba.


Mu by’ingenzi byaranze ubuhinzi mu Rwanda muri 2022, harimo kuba hari uduce twavuyemo izuba ryinshi ryatumye abahinzi barumbya, ndetse abahinzi bagasanga nta gikozwe ngo hafatwe ingamba, bigoye ko igihugu cyazihaza mu biribwa.


Umwe ati “Iyo ubonye uhomba hari ubwo ubyihorera, ukavuga uti se ko mbona mpinga simbashe no kwihaza mu biribwa simbashe no kuba nasagurira isoko! Gusa icyo Leta yakora nk’uko iteganyagihe rihari, yajya ikomeza igashyiraho iteganyagihe kandi ikindi nkaho bishoboka igashyiraho bya bidamu.”


Undi ati “Urabona nk’ubu imvura kubera ko yatinze kugwa, ishobora kugwa ikagwa nabi ibyahinzwe mbere bigapfa n’ibyahinzwe nyuma bigapfa, bitewe n’uko imvura yaguye igihe kitari icyayo.”


Usibye izuba ryinshi, hamwe na hamwe n’imvura nyinshi ikunze guteza abahinzi ibihombo.

Ibi ngo nibyo byatumye kuri ubu u Rwanda rushyize imbaraga, mu gushaka imbuto yakwihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Olivier Kamana, mu mpera z’ukwezi gushize yavugiye mu nama yiga ku iterembere ry’abagore bo mu cyaro bakora ubuhinzi, ko ubu hari gukorwa ubushakashatsi bugamije gushaka imbuto z’ibirayi, ibigori ,umuceli ,n’izindi, zibasha kwihanganira imihindagurikire y’ikirere.


Ati “Hari ubushakashatsi bukorwa mu kigo cya RAB, bwo kureba uburyo twagenda turushaho kugira imbuto zihanganira ihindagurika ry’ikirere, tuvuge niba ari imbuto y’imbishyimbo akaba ari ya mbuto ishobora kwihanganira izuba rinshyi, cyangwa ikaba yakwihanganira imvura nyinshi .”


Kubera ko ubwo bushakashatsi ku mbuto zihanganira imihindagurikiye y’ibihe, ngo bishobora gufata igihe kugira ngo butange umusaruro.

Icyakora ngo igihugu kizakomeza gufasha abahinzi, kubona uburyo bwo kuhira mu gihe cy’izuba.


Dr Kamana ati “ Mu gihe rero izo mbuto zitaraboneka kuko ubushakashatsi butwara igihe, ubu icyo twakwiyambaza ni ukuhira imyaka. Ni ukuvuga ngo kimwe mu kibazo tugira mu mihindagurikire y’ikirere ni ibijyanye n’izuba, mu guhangana naryo rero ni ugukoresha uburyo bwo kuhira imyaka.”


Ku bw’ibiza by’izuba n’imvura nyinshi, Inzego zishinzwe ubuhinzi zibutsa abahinzi kujya bafatira ibihingwa byabo ubwishingizi, abafite imirima mitoya bakaba bakwibumbira mu makoperative, kugira ngo babashe gufatira ubwishingizi hamwe.

Daniel Hakizimana