Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko hakenewe ishoramari rifasha mu kuzahura ubukungu bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, by’umwihariko ibihugu byo mu munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Hari mu gutangiza imirimo y’Inteko Rusange y’abanyamigabane b’Ikigo Nyafurika gitanga serivisi z’ubwishingizi, African Trade & Investment Development Insurance (ATIDI) iteraniye i Kigali.
Ni inama y’iminsi ibiro (2) yahurije hamwe abafite aho bahuriye n’ibigo by’ubwishingizi muri afurika mu kurebera hamwe uko ubukungu bwakomeza kuzahuka ku mugabane w’afurika nyuma y’ibibazo bitandukanye byagiye byibasira isi birimo icyorezo cya covid 19,intambara yo muri Ukraine ndetse n’ihindagurika ry’ibihe.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko ubushake bwa za guverinoma bigaragaza ikemurwa ry’iki kibazo cy’ubukungu bwazahaye.
“Hamwe n’ubushake bwa guverinoma bwo gushyiraho uburyo bwo gushora imari,bizazamura ubucuruzi,kandi birashoboka ko umugabane wacu uzazahura ubukungu ku isi hose binyuze mu gushora imari n’ubucuruzi.”
Hari byinshi ibihugu dukwiriye gukora ku rwego rwacu kugira ngo tubungabunge ubukungu dufite, kandi tugabanye zimwe mu ngaruka zihari”
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko Ikigo Nyafurika gitanga serivisi z’ubwishingizi ATIDI kirimo gukora byinshi kuri uyu mugabane kugira ngo ubukungu buzahuke.
“ibyo ATIDI ikomeje gukora ku mugabane wacu ni ibyingenzi, kandi bikwiye kwiganwa n’ibindi bigo,ndetse n’ibihugu binjyamuryango byashimye imikorere ya ATIDI.”
‘Uku kwizerwa kwayo rero kwatumye iba ikigo cya 2 kizewe cyane ku mugabane wa Afrika nyuma ya banki nyafrika itsura amajyambere ADBf ,bitewe ahanini kandi n’ikizere ifitiwe yaba mu gutanga inguzanyo no guteza imbere ubucuruzi ku mugabane wa Afrika.“
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yasabye ibigo by’ubwishingizi, guhuza imbaraga bikagira uruhare mu kugabanya ibihombo mu ishoramari mu nzego zitandukanye.
Havuzwe ko kubera intambara yo muri Ukraine,icyorezo cya covid 19 n’ihindaguira ry’ibihe byatumye ubukungu bwo ku mugabane w’afurika buva kuri 4.1% bugera kuri 3.6% mu mwaka wa 2021.
Gusa ngo nubwo ubukungu bwazahaye muri iyi myaka hari byinshi byakozwe n’ibihugu by’ibinyamuryango wa ATDI kandi ubukungu bwatangiye kuzamuka kuva mu mwaka wa 2022.
Yvette Umutesi