Kenya: Abagabo Batatu bafunzwe bazira kwambika ubusa Abagore harebwa uwataye Cotex yakoreshejwe

Abayobozi 3 mu ruganda Brown Cheese Company Limited rukorera mu mujyi wa Nairobi, batawe muri yombi bazira kwambika ubusa abakozi  b’abagore bashaka kumenya uwataye kotegisi yakoreshejwe, ahatarabugenewe.

Ikinyamakuru The Citizen digital cyanditse ko iri sanganya ryabaye kuwa kabili muri iki cyumweru, ubwo umwe mubayobozi muri uru ruganda rukora formage, yabonaga kotegisi, ni ukuvuga igikoresho abagore bakoresha bari mu kwezi kwabo cyakoreshejwe cyandagaye

Mu gushaka kumenya uwaba yaragikoresheje, aba bayobozi bategetse abagore bose kwambara ubusa bakareba uwaba ari mu mihango

Iki kinyamakuru cyanditse ko abahsinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire muri Kenya bavuze ko atari ubwa mbere iki kigo cyambura abagore ubusa icyo habaye agakosa

Uru ruganda rukorera mu mujyi wa Nairobi mu mujyi wa Limuru rwanenzwe kubera iyi migirire yiswe agahomamunwa, ndetse bamwe mu basenateri n’abadepite b’igitsina gor bagerageje guhaguruka ngo ikibazo kirangire biranga birasakuza. Iki kinyamakuru cyanditse ko aba baybozi batatu ubu batawe muri yombi bazagezwa mu rukiko kuwa Gatanu bashinjwa kwandagaza abagore mu ruhame. Nubwo iki kinyamakuru cyanditse ko abagore bose bategetswe kwambura ubusa ntikivuga niba uwajugunye uyu mwanda yarabonetse nicyo yahanishijwe cg se yarabuze.