Masaka:Ayabaraya barasabwa gusubizwa kuri mutuelle de sante

Aba ni abaturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo  mu murenge wa Masaka ,akagali ka Ayabaraya ,Umudugudu wa Nyamico,

 bavuga ko babayeho mu buzima bugoye kuko ntacyo bakora kibinjiriza ndetse ngo ntibabasha kujya guca inshuro.

Ikibazo kibakomereye cyane ni uko batakibona uko bivuza bitewe nuko batacyishyurirwa ubwisungane mu kwivuza  kuko bakuwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ati: badukuye mu cyiciro cyambere kandi twebwe ntakazi tugira hano twirirwa twicaye nta epfo nta ruguru umuntu ajya kwivuza bakamubwira ko atakiri mu cyiciro cyubudehe, nkanjye ubu ndwara umuvuduko wamaraso nivuzaga none ubu nyine bigiye guhagarara umuntu niyo yapfa ntakundi twagira.

Mugenzi we ati: ibyiciro byubudehe ni imbogamizi iturta nizindi, nkubu umwana wanjye akunda kurwara mu buhumekero, ubu yarongeye arafatwa, nanjye ndarwaye nabaga mu cyiciro cyambere cyubudehe nta mituel mfite, urajya kwa muganga bakagusubizayo ngo nt amutuel mufite.

undi nawe ati: njyewe ikibazo mfite nkubu ndwara impyiko najyiye kwa muganga bambwira ko mutuel yanjye yarangiye ngo ntabwo nkiri mu cyiciro cyambere cyubudehe, nkubu mfite umwana urwana umwijima nawe ntabona uko avuzwa

Aba baturage barasaba ko leta yabatekerezaho bagakomeza bagafashwa kuko ntabushobozi bafite bwatuma biyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

ati: rero ndasaba ngo wenda batwongerere iminsi, cyangwa nkabantu bavanye mu cyiciro cyambere baduhe amafaranga tubone igishoro dukore tubone uko tuzigurira

undi nawe ati: nta biraka umuntu yakora ngo yiteze imbere, no guhinga iturima baduhaye ni duto ntihavamo nibiro 5 byibishyimbo kuko turi abakene, ntabwo turiteza imbere ntakintu tubona turabwirirwa buri munsi, ntamafaranga twabona yo kugura mituel twabona ,ikindi hano hari abana bafite ubumuga bakeneye kuvuzwa , icyo nsaba nuko baturekera mu cyiciro cyambere 

Bwana NDUWAYEZU Alfred Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, avuga ko hari ubugenzuzi buri gukorwa ngo harebwe niba koko aba baturage badafite ubushobozi bwo kwigurira ubwisungane mu kwivuza.

Ati: ni gahunda isanzwe ihari tumaze iminsi tubaganiriza inshuro nyinshi, icyiza nuko hari itsinda riri gukurikirana icyo kibazo ngo turebe uko tuza kubyitwaramo ,tugira imidugudu yacu tuzi irimo nabantu tuzi reka dukomeze tubikurikirane.

Imwe mu midugudu y’icyitegererezo yubatswe hirya no hino mu gihugu byagaragaye ko irimo ibibazo bibangamiye iterambere nimibereho myiza y’abaturage bayituyemo. Raporo ya sena iheruka ivuga ko hari aho basanze inzu zaratangiye gusenyuka, abatagira amazi meza ndetse no kubona ibicanwa hamwe na hamwe ari ikibazo.