U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Arabia Saudite mu kongera amashanyarazi

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikigo cy’iterambere cya Arabia Saudite kizwi nka Saudi Fund, y’inguzanyo ya miliyoni 20$ azishyurwa mu myaka 25 ariko harimo  itanu isonewe ku nyungo nto cyane ya 1%.

Kuri  uyu wa kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, nibwo aya masezerano yashyizweho umukono.

Aya mafaranga akaba azishyurwa mu gihe cy’imyaka 25 ariko harimo 5 isonewe ku nyungu ya 1%, bivuze ko u Rwanda ruzatangira kwishyura ku mwaka wa Gatandatu.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko aya mafaranga azashorwa mu mushinga wo kongera umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Kamonyi ku kigero cya 6.8%, bigatuma iterambere rirushaho kugera ku batuye muri aka karere.

Ati “iyo ugeze ahantu hageze amashanyarazi mu kanya gato ubona impinduka uhabona imirimo mishyashya ihavuka bakoresha amshanyarazi, usanga n’imiturire ihinduka, amasantire y’ubucuruzi akaza, abasya ibigori, ubuzima mbese buhita buhinduka.”

Umuyobozi w’ikigo cy’iterambere cya Arabia Saudite, Bwana Sultan bin Abdulrahman Al-Marshad, yavuze ko aya masezerano aza asanga ayandi menshi bafitanye n’u Rwanda yo guteza imbere igihugu, kandi ko bagikomeje no kureba ibindi bakomeza gufashamo u Rwanda.

Ati “Kuva mu 1967, U Rwanda ni kimwe mu bihugu byari bikenewe ubufasha  mu kwiteza imbere. Niyo mpamvu rero leta ya Arabia Saudite ifasha u Rwanda kuva icyo gihe kandi ikazanakomeza gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana, abajijwe niba inguzanyo zitazagera igihe zikaremerera u Rwanda ntirubashe kwishyura, yavuze ko io u Rwanda rwemera, ari izihura na gahunda z’iterambere kandi zoroshye kwishyura zikanajyanwa mu bikorwa bibyara inyungu, ku buryo kuzishyura bitagorana.

Kugeza ubu muri gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose, Akarere ka Kamonyi kageze ku kigero cya 58.9% ariko uyu mushinga ukazongera 6.8%

Muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi NST1 harimo ingingo ivuga ko umwaka wa 2024, uzarangira abantu bose bacanirwa ku kigero cya 100%, gusa imibare igaragaza ko ubu u Rwanda rugeze kuri 70% rugera kuri iyo ntego.

CYUBAHIRO GASABIRA GAD