Abahinzi b’umuceri bakomeje gutaka igihombo

Bamwe mu bahinzi bu muceri, bavuga ko ibiciro bishyirwaho na leta bihabwa umuhinzi biri hasi cyane, ugereranyije n’imvune bagira bahinga ibintu bafata nko kudaha agaciro umwuga wabo, kuko ibi biciro bigirira umumaro abacuruzi gusa naho abahinzi bikabahombya.

Ni abahinzi b’umuceri bakorera mu gishanga cya Kabuye bibumbiye muri Koperative KORIKA, bavuga ko ibiciro bishyirwaho na leta kumuceri bibatera igihombo gikomeye, kuko bidahwanye nimvune bagira bahinga

Aba ni abahinzi twaganiriye bashimangira ko ibiciro bishyirwaho bigirira umumaro abacuruzi gusa naho abahinzi bikabatera igihombo gikomeye.

Ati “Ubuhinzi bw’umuceri budushyira hasi cyane kuko turasarura tukabona umusaruro hariya ariko twajya kureba amafaranga avuyemo ntakigenda,kuko ubara ifumbire dushyiramo iri kugiciro kirihejuru wabara umukozi, wareba nibindi dushyiramo ariko amafaranga avuyemo akaba inica nikize kandi twaridufite umusaruro uhagije.”

Aba bahinzi barasaba inzego za leta kubatekerezaho bakabakura mugihombo barimo, kandi ko mbere yo gufata ibyemezo bajya babanza kubegera bakamenya amakuru yose ajyanye nimvune abahinzi b’umuceri bagira.

Ati “Twebwe icyifuzo twagira ni iki nka minisitiri ntazicara mu biro ngo avuge ngo umuceri ukwiriye aya na ya atamanutse ngo agere aho uwo muceri uhingwa,  ngo aganire n’abahinzi. Niba buloke (Block) bayikorera ibihumbi mirongo itatu, guhinga no gutera wajya kureba ugasanga ukuyemo ibihumbi makumyabiri, ubwo inyungu iba iri hehe?”

Undi yungamo ati “Icyifuzo cyacu ni uko abahinzi bahabwa agaciro.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko ibiciro bishyirwaho harebwe n’inyungu abahinzi bazabona.

Ati “Uko tubara ibiciro, dukora inyigo tugakora isesengura, kuva ku mbuto mu guhinga n’ibindi bitandukanye, tukagera aho umuhinzi tuvuga ngo amafaranga yashyizemo n’inyungu yakuramo, ibiciro turabibereka kuko dukorana nabo.”

Ibiciro biherutse gutangazwa na Minisitere y’ubucuruzi n’inganda bivuga ko umuhinzi agurirwa ku biciro bikurikira

Umuceri wintete ngufi uzwi nka kigori ugurwa 450F/kg.

Umuceri w’intete ziringaniye ugurwa 460F/kg.

Umuceri w’intete ndende ugurwa 465F/kg.

Umuceri wa basumati ugurwa 710F/kg.

Eminente umugwaneza