Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagaragaje ko guharanira iterambere ry’abakobwa n’abagore n’uburinganire muri rusange bidashobora kugerwaho vuba nibikomeza gukorwa ku muvuduko biriho muri iki gihe.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Uburinganire n’Imibereho Myiza y’Abagore (Women Deliver), iri kubera i Kigali.
Iyi nama ya WD2023, yitabiriwe n’abarenga 6000 baturutse hirya no hino ku Isi. Barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi mu nzego zishinzwe iterambere ry’uburinganire, imiryango itari iya leta, abaharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa n’abandi.
Abayobozi bitabiriye barimo Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame; Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde n’Umugore wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos n’abandi.
Perezida Kagame yashimye abagize igitekerezo cya ‘Women Deliver’ ku bwo gutangiza urugamba rwo guharanira iterambere ry’abakobwa n’abagore ndetse n’uburinganire ku Isi.
Ati ‘‘Ibiganiro bibera hano biratureba twese. Mu binyacumi by’imyaka yashize, habayeho umusaruro mwiza mu kuziba icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu bijyanye n’amahirwe ndetse n’ibyo bagenda bageraho.’’
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo bimeze bityo, usanga hakiri icyuho mu bijyanye n’ubutabera buhabwa abagore ndetse no kuba benshi bakiri mu mirimo itanditse cyangwa itinjiza amafaranga ugereranyije n’abagabo.
Ati “Ubu busumbane bwatijwe umurindi na politiki zitandukanye zisubiza abagore inyuma mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Perezida Kagame yavuze ko abakobwa n’abagore bavukana imiterere ituma bisanga bagira ingaruka zishingiye ku buzima, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.
Hakenewe imbaraga zidasanzwe kugira ngo uburinganire bugerweho
Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko bishobora gufata ikinyejana kirenga kugira ngo hagerwe ku ntego z’uburinganire mu gihe byaba bikomeje gukorwa ku muvuduko biriho kuri ubu.
Perezida Kagame ati “Tugomba kwigora tugakora ibintu mu buryo butandukanye kandi bwihutirwa. Umuhate no kwiyemeza ibintu bidakurikiwe no gushyira mu bikorwa ntabwo byakuzuza isezerano ryacu ryo kubaka ahazaza heza ku biragano bizadukurikira.”
Yakomeje agira ati “Byinshi biracyakeneye gukorwa mu gukemura imyitwarire y’imyumvire idakwiye ku bijyanye n’uburinganire yinjiye cyane muri gahunda zacu za politiki, imibereho ndetse n’ubukungu.”
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ya #WD2023 ko bose n’abatuye Isi muri rusange basangiye inshingano zo kugira uruhare mu guhindura iyo myumvire mibi.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu Rwanda hashyizweho gahunda zifasha abagore kuba bahagarariwe mu myanya y’ubuyobozi mu nzego za politiki ndetse n’izindi.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, igaragaza ko abagore bafite sosiyete z’ubucuruzi bavuye kuri 27% bagera kuri 34% mu 2022, bigaragaza impinduka nziza mu buringanire mu rwego rw’abikorera.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kandi riteganya ko mu myanya y’ubuyobozi no mu nzego zifata ibyemezo abagore bahagararirwa nibura ku gipimo cya 30%.
Amategeko y’u Rwanda kandi ateganya ko abagore n’abagabo bahabwa amahirwe angana mu ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu.
Umukuru w’Igihugu ati “Iby’ingenzi kuri twe ni uguteza imbere uburinganire mu nzego zose by’umwihariko ikoranabuhanga ndetse na serivisi z’imari no gukomeza kurwanya umuco wahozeho kera wo kumva ko hari bimwe igitsina kimwe gishoboye.”
Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda yashyizweho uburyo bwo gushyira mu ngengo y’imari ikoreshwa n’ibigo byose bya leta amafaranga agenewe guteza imbere uburinganire.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko uko Isi yihuta ari ngombwa ko abantu bose bahuza imbaraga mu guharanira ko iterambere ry’ikoranabuhanga rijyana na bo aho kuzana ubundi bwoko bw’inkomoko y’ubusumbane.
Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa bashyigikiye bakanatera inkunga ‘Women Deliver’ n’izindi gahunda nk’izi mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
Ati “Impinduka zirakomera kandi ntabwo bihaho mu ijoro rimwe gusa. Ariko dufatanyije n’imbaraga zihamye, dushobora gukora itandukaniro.”
Ni ku nshuro ya mbere iyi nama yabereye ku Mugabane wa Afurika ikaba ari urubuga rwo kuzamura ijwi ku bikwiye gukorwa mu guteza imbere uburinganire no kongerera ubushobozi imiryango n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore.
U Rwanda ruhagaze neza mu guteza imbere uburinganire kuko haba ku Mugabane wa Afurika no ku Isi ni cyo gihugu gifite abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’abagore bangana na 61.3% ndetse raporo ya WEF/Global Gender Gap Report yo mu mwaka wa 2022 yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu gukemura ibibazo bifitanye isano n’uburinganire.
Abagore bari mu nzego z’Abunzi ni 44,3% mu gihe abashinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko bakorera mu turere twose, MAJ, barimo abagore 48%. Muri MAJ kandi harimo umuntu ushinzwe by’umwihariko ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Mu bijyanye n’imiyoborere hashyizweho Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Inama y’Igihugu y’Abagore ifite komite kuva ku nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu n’Urwego rushinzwe kugenzura Uburinganire, Gender Monitoring Office.