Dosiye Rusesabagina:Abamureze bagatsindira indishyi barishyuwe

Abantu bemerewe n’urukiko indishyi muri dosiye ya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo utemewe, bamaze kwishyurwa.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko bishyuwe nyuma gato yo guhabwa imbabazi no kurekurwa kwa Paul Rusesabagina n’abo bahamijwe ibyaha muri dosiye imwe.

Rusesabagina Paul wakatiwe gufungwa imyaka 25 na bagenzi be 19, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika muri Werurwe 2023 ndetse bahita barekurwa.

Rusesabagina yahise yemererwa gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umuryango we utuye. Guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina, bivugwa ko byagizwemo uruhare n’ibihugu nka Qatar.

Nubwo barekuwe, hari hakiri abantu basaga 80 bemerewe n’urukiko indishyi zifite agaciro gasaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, ariko batari bakazihawe.

Abo barimo abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD/FLN byagabwe mu bihe bitandukanye mu ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba by’u Rwanda, barimo abafite ababo baguye muri ibyo bitero, abakomerekeyemo, abafite imitungo yangijwe n’ibindi.

Umwe mu bemerewe indishyi n’urukiko yabwiye IGIHE ko indishyi ze yazihawe nkuko amategeko abiteganya.

Ati “Leta yatanze imbabazi kuri bariya ku bijyanye n’igifungo, rero kugira ngo ubutabera bwuzure, ibijyanye n’abaregeye indishyi nabyo byashyizwe bikorwa.”

Ntabwo biremezwa niba izi ndishyi zaratanzwe na Rusesabagina na bagenzi be, cyangwa niba ari ubundi buryo byakozwemo.

Icyakora, uretse Rusesabagina wari ufite imitungo izwi iri mu mahanga, benshi mu bo baregwaga hamwe bagiye bagaragaza ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura indishyi bagiye bacibwa, kimwe no kwiyishyurira abavoka babunganiye mu rukiko.

Mu gihe abaregwa badafite ubushobozi, amategeko yo mu Rwanda ateganya ko hategerezwa igihe bazabubonera bakabona kwishyura.

Hari ibihugu bifite amategeko avuga ko iyo uregera indishyi atishyuwe n’uregwa kubera ubushobozi buke, Leta y’icyo gihugu ishobora kumwishyura mu mwanya w’uregwa.

IGIHE

Inkuru bijyanye: Rusesabagina yagumishirijweho igifungo cy’imyaka 25, Sankara aradohorerwa- Isomwa ry’urubanza ryamaze amasaha 12