Ange Kagame yahawe inshingano muri perezidansi y’u Rwanda:Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri

Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahaye imirimo Ange Kagame yo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Ange Kagame ni we wa vuba aha mu bana ba Perezida Kagame ushyizwe mu mirimo yo mu nzego za leta, nyuma ya Ian Kagame wagaragaye muri Mutarama (1) uyu mwaka ari mu itsinda ry’abacunga umutekano wa Perezida Kagame.

Muri Kanama (8) mu 2022, Ian Kagame yasoje amasomo ya gisirikare ku ishuri Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza.

Mu 2020, Ivan Cyomoro Kagame, wize ubukungu muri Amerika kuri Pace University n’icungamari kuri University of Southern California, akaba n’imfura ya Perezida Kagame, yashyizwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Rwanda Development Board.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama, ya mbere muri uku kwezi. Yafatiwemo imyanzuro irimo ko Gen Maj Charles Karamba agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye igihugu muri AU, mu gihe Michel Sebera yagizwe Ambasaderi muri Guinée naho Shakila Umutoni Kazimbaya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

Gen Maj Karamba wagizwe Ambasaderi muri Ethiopia yari aherutse gusoza manda ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania. Muri Ethiopia asimbuye Hope Tumukunde Gasatura nawe uherutse gusoza manda ye.

Ni mu gihe Michel Sebera wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée , abaye uwa mbere ufashe izo nshingano kuko ubusanzwe uwarebereraga inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu, ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana guhera mu 2020.

Sebera yari asanzwe ari Minisitiri-Umujyanama (Minister Counsellor) muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Shakila Umutoni Kazimbaya we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Agiye gusimbura Zaina Nyiramatama wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

CG Dan Munyuza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri agiye gusimbura Alfred Kalisa wari muri izi nshingano. Hari hashize amezi ane Munyuza asimbuwe ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu.