Hari abaturage bavuga ko kuba gutanga serivisi n’ ubufasha bitazongera gushingira ku byiciro by’ubudehe bizaca akarengane kuri bamwe igihe ibyo byiciro byashingirwagaho mu gufasha abatishoboye.
Abanyuzwe n’iki cyemezo ni abatarigeze bishimira na gato ibyiciro bashyizwemo byatumye ngo hari ubufasha bavutswa nyamara bemeza neza ko bari babukwiye.
Hari imiryango itari iya leta isanzwe ifasha abaturage nayo ivuga amakuru ashingirwaho mu gutanga ubufasha akwiye kurengwa ari mu byiciro by’ubudehe bitewe n’imiterere y’ubwo bufasha.
Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu rya tariki 2 z’ukwezi kwa 8 ryashyizweho umukono n’umunyamabanga wa leta muri Iyo minisiteri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage riributsa ko guverinoma yafashe icyemezo cy’uko ibyiciro by’ubudehe bitazongera gushingirwaho hatangwa serivisi cyangwa ubufasha ubwo ari bwo bwose ku baturage.
Iyi minisiteri yamenyesheje inzego za leta iz’abikorera n’abandi basanzwe bayifasha mu gutanga ubufasha ku baturage yaba mu mibereho myiza,imiyoborere ubukungu n’ubutabera ko bazajya bishyiriraho ibigenderwaho mu gutoranya abagomba gufashwa hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe kandi ko minisiteri izafasha muri iyo gahunda nshya.
Hari abaturage bavuze ko iyi gahunda nikurikizwa neza izaca akarengane kuri bamwe bavuga ko bavukijwe uburenganzira igihe bashyirwaga mu byiciro by’ubudehe bihabanye n’amikoro yabo.
Umwe yagize ati”Nk’uwo bashyize mu cyiciro adakwiye,ibyo yari agakwiye akabibuzwaho uburenganzira,icyo gihe bidashingiweho yabibonaho uburenganzira”
Mugenzi we ati”Bitazongera gushingirwaho byaba byiza,umuntu bakamuha ubufasha bakurikije uko bamubona”
Hari uwagize ati”Kuko ibyiciro hari igihe bafashaga n’abadakwiye gufashwa kandi hari abababaye kubarusha.”
Hari imiryango itari iya leta isanzwe itanga ubufasha ku baturage mu byamategeko ivuga ko gufasha bishingiye ku byiciro by’ubudehe gusa bishobora kugira inenge by’umwihari ariko hashingiwe ku miterere y’ubufasha.Maitre Ibambe Jean Paul ashinzwe kubaka ubushobozi mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko Legal Aid Forum,arasobanura yifashishije ingero.
Yagize ati”Uramutse ugendeye ku cyiciro ko afite ubushobozi gusa hari ibyo ushobora kwirengagiza ukaba wakwima umuntu serivisi kandi yari ayikeneye.Ndatanga urugero umuntu ashobora kuba ari mu cyiciro cya 4 uvuga ngo arifashije,afite amazu…ariko bitewe n’ikibazo afite muri ako kanya ugasanga ugendeye kuri icyo kintu gusa ushobora kumwima serivisi nyamara atifashije muri ako kanya.”
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 11 z’ukwezi kwa 11 niyo yanzuye ko ibyiciro by’ubudehe bivuguruye bidashingirwaho mu gutanga serivisi n’ubufasha ku baturage ahubwo byifashishwa mu igenamigambi n’ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage.
Tito DUSABIREMA