Bunani Pascal utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba ni mu Karere ka Gasabo, akurikiranyweho kwica umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 13 amukubise ishoka ndetse anakomeretsa bikabije nyina w’uwo mwana akaba n’umugore we.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 8 Kanama 2023,rishyira uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2023.
Mu cyumba cyari icy’umwana w’umukobwa Agasaro Mwizerwa Promese cyirimo umuvu w’amaraso n’uburiri yararagaho bwuzuye amaraso, ninako bimeze mu cyuma nyina yararagamo n’umugabo we.
Biravugwa ko uyu mwangavu wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yishwe n’umugabo wa nyina ari we Bunani Pascal, amukubise ishoka.
Muhawenimana Eugenie avukana na nyina w’uyu mwana.
Ati “Ni umwana twakundaga, umwana ugira ikinyabupfura, umwana witonda, ukunda abandi bana, w’umuhanga, umva nta kintu nakubwira. ”
Byabreye mu rugo rwa Bunani Pascal na madamu we Uwamariya Laurence.
Bunani ngo yarimo akubita umugore we hafi kumumaramo umwuka, umwana wari mu kindi cyumba atabaje ahita akubitwa ishoka ashiramo umwuka ako kanya.
Akimana Emeritha ni umuturanyi wa hafi w’urwo rugo akaba ari no mu bahageze mbere batabaye.
Ati “Nicuye numva ibintu bisa n’akaduruvayo bihita hano mu muharuro. Ndabyuka rero nkingura idirishya ngerageza gutega ugutwi ngo numve ibirimo kuba, umuntu wari uryamye iruhande rwanjye ashatse kumbaza ndavuga nti ceceka mbanze numve ayo makuru. Ijambo ryanguye mu gutwi ryavuze ngo wa mugabo yishe umwana kandi ngo yatemye n’umugore, abaturage benshi barahagera nibwo twaje kumenya ko umugabo yabikoze[…] ngo yijyana ku murenge wa Jabana.”
Nyuma y’amasaha atari munsi y’atatu inzego z’umutekano zamaze zikora iperereza muri urwo rugo, inzego z’ibanze zahise zikoranya abaturage bari bashungereye ariko bigaragara ko basazwe n’agahinda banarakariye bikomeye Bunani Pascal, bivugwa ko yahise yishyikiriza inzego z’umutekano.
Inzego z’ibanze muri ako gace zivuga ko urugo rwa Pascal rwari rusanzwe rurimo amakimbiranye ashingiye ku mitungo y’umugore, umugabo yashakagaho uburenganzira.
Antoine Ntihanabayo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasanze, asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku ho babona hatutumba amakimbirane.
Ati “Turasaba abaturage bose bahura n’ikibazo cy’amakimbirane mu ngo kwegera ubuyobozi.”
Bunani Pascal na na Uwamariya Laurence bari bamaze igihe gito bashakanye byemewe n’amategeko, ariko bose bari baratandukanye n’abo bashakanye bwa mbere.
Umwana wishwe ntabwo yari uwa Bunani, bari mu kigero kimwe cy’imyaka 37 kandi bombi bakomoka i Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abaturanyi babo bavuga ko ari abakirisitu badasiba misa ku cyumweru.
Uwamariya Laurence wakomerekejwe yari atwite yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Tito DUSABIREMA