Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko kuba abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru birukanwe mu mirimo nta gikuba cyacitse mu baturage bahatuye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023, ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangajwe ko mu izina rya Perezida wa Repubulika, bayobozi bo mu turere twa Musanze, Gakenke na Burera, birukanwe ku myanya yabo kubera kutuzuza inshingano zabo nk’abayobozi zabo, cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.
Aba bayobozi barimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara.
Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze, Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi.
Mu Karere ka Gakenke ho hirukanwe Nizeyimana Jean Marie Vianney, wari umuyobozi w’Akarere, Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange muri aka Karere ; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.
Mu Karere ka Burera hirukanwe Uwanyirigira Marie Chantal, waei umuyobozi w’Akarere.
Aganira n’Itangazamakuru rya Flash, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko nubwo aba bayobozi birukanwe ituze ari ryose mu baturage.
Ati “Oya ntabwo byacitse mu Majyaruguru rwose n’abaturage baratuje, bameze neza.Nnajye niho ndi, maze iminsi mpagenda. Abaturage rwose baratuje nta kibazo bafite.”
Isesengura ryakozwe ryagaraje ko hari icyuho mu miyoborere muri iyi Ntara nk’Uko Minisitiri Musabyimana akomeza abisobanura.
Ati “Ariko nyine nk’uko mwabibonye isesengura ryakozwe, ryagaraje ko hari icyuho mu miyoborere, ari nayo mpamvu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu nshingano afite, yafashe umwanzuro wo gukumira ko hari icyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda muri utwo Turere.”
Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko imikorere ya bamwe mu bayobozi harimo icyuho gishobora gutuma abantu biribera mu ndorerwamo y’amoko ndetse iki kibazo kikaba cyari no mu gushyira abakozi mu myanya no mu itangwa ry’amasoko.
Ati “Hari utuntu twinshi ugenda ubona abantu bakora,[…] urugero nafata rworoshye mu mitangire y’amasoko mu Karere cyangwa se mu Buyobozi wajya kureba ugasanga nk’umuryango umwe cyangwa se abantu bavuka ahantu hamwe cyangwa se abantu bafitanye amasano ya hafi, ugasanga nibo babona amasoko mu myaka itatu, ine, itanu cyangwa se amasoko yose manini afitwe n’abantu bafite icyo bahuriyeho cyane ndetse wajya kureba ugasanga ugasanga n’abahawe akazi ko gukurikirana cyangwa gutanga ayo masoko ni umuryango umwe. Ukareba ibyo bintu wabibaza nde? Wabibaza ute? Nta handi wabibariza uretse aho ngaho. Aho ni hamwe.”
Yunzemo agira ati “Ariko noneho ukarenga aho ngaho ukajya no mu isesengura ukareba uburyo amashyirahamwe ajyaho, ukareba uburyo ibimina bijyaho, ukareba uburyo bikoresha na Kompanyi ugasanga hari ibihari bikumira abandi. Ugasanga utabitangiriye aha ngaha byakomeza bikaba byazavamo ibintu by’ivangura bitari byiza, ndetse ubwo hakiyongeraho na biriya ugasanga hari amatsinda ashingiye ku miryango abantu bakomokamo cyangwa se bavukamo, imiryango y’amaraso, inzu ibintu nk’ibyo. Ariko ugasanga abantu babihaye agaciro.”
Yakomeje agira ati “Uretse nibyo kuba wavuka mu nzu iyi n’iyi ubundi ntacyo bitwaye cyangwa sekuba wavuka aha naha, ntabwo ari ikibazo, buri wese agira aho avuka, buri wese agira umuryango avamo, buri wese agira ikintu yisanisha nacyo. Ariko kuba noneho byahinduka nk’aho ari ikigo bikagira inzego,bikagira umutungo, bikagira amategeko, mbese amategeko ubona anakumira ko abaturage bahabwa serivisi bemerewe na leta zindi, ibyo bintu ntabwo dushobora kubyemera.
Minisitiri Musabyimana yashimangiye ko “Ibyo biba bigaragaza ko hari icyuho mu miyoborere kuko hari aho twasanze amategeko agenda imiryango y’abantu bakomokamo bayarutisha amategeko y’igihugu, ibyo ni ibintu uri umuyobozi udashobora kurebera[…] niyo mpamvu iyo igihe kigeze hafatwa ibyemezo bikwiriye. Ubwo hari n’ibindi haba mu gutanga izo serivisi, haba mu gutanga ibintu abantu bagenewe ugasanga hari abantu babirebera mu ndorerwamo z’udutsiko twaba udushingiye ku moko tuzi cyangwa udushingiye ku miryango, udushingiye kuho abantu baje baturuka baza gutura muri ibi bice cyangwa se mu bindi bintu ubona bidateza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo urebeye nabi bishobora kubwangiza. ”
Aba bayobozi birukanywe nyuma y’ukwezi mu Majyaruguru habaye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono cyabaye tariki 9 Nyakanga 2023 mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z’umutekano n’abandi.
Ni igikorwa cyafashwe nk’ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda nyamara baranyuze mu mateka nk’ayo ashaririye yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byanatumye hategurwa Inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Bamwe mu bitabiriye uwo muhango basabye imbabazi kubwo kunyuranya n’indangagaciro zikwiye kubaranga mu nshingano zabo, ndetse na Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Ubukungu, yegura ku mirimo ye.