Ishyaka Green Party ryasabye u Rwanda kwirinda gukoresha GMO mu buhinzi

Ishyaka Green Party rihanira Demokarasi no kurengera ibidudukije, ryatangaje ko ridashyigikiye icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gukora ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga rihambaye rizwi nka GMO, kuko ngo ibihingwa byahinzwe muri ubu buryo bigira ingaruka kubuzima bw’ubiriye.


Abahinzi bo basanga Guverinoma ikwiye kubanza gukora ubushakashatsi kuri iryo koranabuhanga mbere y’uko ritangira gukoreshwa mubuhinzi.


Ikoranabuhanga rihambaye rya GMO cg Genetically Modified Organisms ryifashishwa mubuhinzi igihingwa gihinurirwa uturemangingo tukigize hagamijwe kongera umusaruro.

Ni ikoranabuhanga ritarangira gukoreshwa mu Rwanda ariko Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. MUSAFIRI Ildephonse, mu kwezi gushize yumvikanye avuga ko ko mu bihe biri imbere ubu buryo buzatangira gukoreshwa hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibiribwa.


“Ubutaka ntibukura kandi ikirere kigenda gihindagurika abaturage bakiyongera. Ku bwanjye ndemera ko GMO yaba igisubizo kuko izo GMOs Crops cyangwa Organisms ni uburyo bwo kugirango byere, byinshi kandi ku buso butoya. Niba byarakoze n’ahandi, mu bihugu byateye imbere byarakoze, kubera iki mu Rwanda bitakora?.”
U Rwanda rushaka gutangira gukosresha ikoranabuhanga rya GMO mubuhinzi, mugihe kuruhando mpuzamahanga mubihe bitanduakanye hakunze kumvikana impaka hagati y’abashyigikiye n’abatarishygikiye.

Abarishyigikiye bavuga ko rizatuma ubwiyongere bw’abatuye Isi babasha kubona ibibatunga naho abatarishyigikiye bakavuga ko ibihingwa byahinzwe hakoreshejwe GMOs bigira ingaruka ku nuzima bw’uwabiriye.

Aha ni naho Ishyaka Green Party, rihera risaba leta y’u Rwanda kugendera kure iryo koranabuhanga, ahubwo hagashyirwa imbaraga mu gukoresha inyongeramusaruro zitagira ingaruka ku bantu no ku bidukikije.

Depite Ntezimana Jean Claude ni umunyambanga mukuru w’sihyaka Democratic Green Party of Rwanda.


Ati “Kuri statistic imiterere y’indwara z’ibyorezo za kanseri zituruka kubijyanye n’iyo gahunda yo kurya ibintu bahinduye cyangwa byakuze vuba muburyo butandukanye n’umwimerere wuko bisanzwe bimara mubutaka ubona y’uko byongereye indwara nyinshi zitandukanye kuburyo tutavuga ngo twishimire kubona ibiryo ariko tubure ubuzima tubeho mugihe gito ariko tubeho ,numva ibyiza riko twabaho mugihe kirekire wenda ntitubeho neza muburyo bwifujwe ariko tukaramba.”


Kuruhande rw’Abahinzi , Jean Paul Munyakazi uyobora urugaga imbaraga ruhuza abahinzi n’aborozi ,asanga ikoranabuhanga rya GMO mbere y’uko ritangira gukoreshwa mu Rwanda hakwiye kubanza kurikreaho ubushakashatsi bwimbitse.


Ati “Twebwe n’ubuhindi usanga ibyo tuvana hanze bishobora kuba byakoreshejwe muri ubwo buryo ni ukuvuga ngo dushobora kuba tutabikoresha mu Rwanda ariko tukabihaha hanze aha rero nkavuga y’uko icya mbere hakwiye gukorwa ubushakashatsi hakarebwa ingaruka zabyo nziza ariko hakarebwa n’ingorane bishobora gutera.”


Bamwe mubaturage bo basanga ikoranabuhanga ryaza rigamije kongera umusaruro ngo haboneke ibiribwa bihagije ntacyo ryaba ritwaye.


Umwe ati “Kuko Nawe urabibona muri iyi minsi kugirango ubone ibyo kurya kubantu bose biragoye.”
Undi nawe ati “Iryo koranabuhanga ni ryiza ryaza pe ariko nanone ijana ku ijana ntabwo twaryizera.”
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda iherutse kugaragaza ko ikurikiranira hafi ibijyanye n’ikoranabuhanga rya GMO kandi ko mbere yo gutangira gikoreshwa mugihugu rizabanza gukorawaho ubushakashatsi , DR YVAN Butera umunyamabanga wa Leta muri Minisante mu munsi ishize aganira n’itangazamakuru rya Leta,.
Ati “GMO iri safe, iri effective nta kibazo biteye, ntabwo ari ku Rwanda gusa, n’ahandi. Ntabwo ari ukuvuga ni oya gusa cyangwa yego gusa, ariko ugomba kubanza ukabireba akamaro bifite, ukabipima ese nta kibazo biteye, nta zindi ngaruka, icyo gihe turabifata, ni ryo hame [by principle ni gutyo tuzabyapproachinga]. Igihe tubonye ko nta ngaruka mbi ariko bikongera umusaruro bizakorwa bipfa kuba bigaragaye ko hari ikibazo biza gukemura ariko umutekano n’ubuzima bw’umuturage butagize ikibazo icyo gihe u Rwanda rurabikurikirana nta kibazo.”
Kugeza ubu Guverinoma yamaze kwemeza umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga rya GMOs. Ni mugihe kandi iri koranaburanga ubu ryatangiye kugeregezwa mubihinzi bw’imyumbati.