Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ethiopia: Leta iri kurwanya imibonano mpuzabitsina y’abatinganyi muri za Hoteli - FLASH RADIO&TV

Ethiopia: Leta iri kurwanya imibonano mpuzabitsina y’abatinganyi muri za Hoteli

Abategetsi bo muri Ethiopia bavuga ko barimo guhashya muri za hoteli, utubari n’ahabera imyidagaduro mu murwa mukuru, ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina y’ab’igitsina kimwe, bazwi nk’abatinganyi.

Urwego rwa leta rw’ibiro by’amahoro n’umutekano rw’i Addis Ababa, rwavuze ko rurimo kugira icyo rukora ku bigo biberamo ibikorwa by’ubutinganyi.

BBC yanditse ko mu itangazo kuri Facebook, ubuyobozi bw’uwo mujyi bwavuze ko ibyo bikorwa burimo gukora bibaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage. Bwavuze ko hari inzu y’icumbi bwamaze gusaka.

Bwasabye abaturage gutangaza ibikorwa nk’ibyo kuri polisi, buvuga ko buzakomeza ibikorwa byo gusaka n’ahandi hantu.

Imibonano y’abatinganyi ntiyemewe n’amategeko muri Ethiopia, ariko nta makuru mashya yari aherutse ajyanye n’ubutinganyi cyangwa abahamijwe n’urukiko ko babukora.

Mbere yaho muri iki cyumweru, umuryango uharanira uburenganzira bw’abatinganyi, banazwi nk’aba LGBT, witwa House of Guramayle, wavuze ko Ethiopia iri kuberamo “ibitero bitigeze bibaho mbere byibasira abantu kubera amahitamo yabo nyakuri ku mibonano mpuzabitsina cyangwa amahitamo bacyekwaho y’imibonano mpuzabitsina n’imiterere yabo ijyanye n’igitsina.”

Uwo muryango wasabye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri Ethiopia n’ahandi kwamagana ibitero nk’ibyo, ndetse ushishikariza imbuga nkoranyambaga guhashya za videwo zirimo imvugo y’urwango zihamagarira gukora urugomo.