Gakenke: Abangirijwe n’umuhanda Giti cy’inyoni-Nzove-Ruli- Gakenke bamaze imyaka 8 bategereje ingurane

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muhondo, bavuga ko mu mwaka wa 2016, ubutaka bwabo bwubatswemo umuhanda Giti cy’inyoni-Nzove-Ruli- Gakenke, bategereje ingurane y’imitungo yabo baraheba.

Ni abaturage mu murenge wa Muhondo, akagali ka Bwenda, umudugudu wa Gahama, bavuga ko hashize imyaka irindwi basiragira ku ngurane y’ubutaka bwabo bwubatswemo umuhanda Giti cy’inyoni-Nzove –Ruli-Gakenke.

Aba bavuga ko inzego zose zirebwa n’iki kibazo baziyambaje ariko ntibagira icyo babafasha, kuko bakomeje kubizeza ko bazishyurwa ariko amaso yaheze mu kirere

Ati “Ikibazo nyir’izina ni ikorwa ry’umuhanda Giti cy’inyoni-Nzove-Ruli-Gakenke. Umuhanda warakozwe baratubarira turategereza ngo tuzayabona turaheba, twavugishije Meya na Guverineri bakatwizeza ko tuzayabona none kugeza magingo aya ntacyo turabona.”

Undi nawe ati “Ikibazo dufite ni akarengane twakorewe kuva mu mwaka wa 2016, nibwo abahinde baje bafata ubutaka bwacu barabutwarabubakamo umuhanda, badusabye ibyangombwa byose twarabitanze, byaratubabaje rwose twagiye mu madeni kwishyurira abana amashuri biratugora, mbese batubarishije imibare mibi, none ubu rero nibatubwire niba batazayaduha bigire inzira.”

Mugenzi we ati “Ikibazo dufite,abahinde baraje batubarira ubuso turategereza turaheba, kugeza magingo aya ntacyo baratubwira kandi abayobozi bose barabizi.”

Aba baturage barasaba kurenganurwa bakishyurwa ingurane y’imitungo yabo, kuko ubutaka bwabo ari bwo bari batezeho amakiriro.

Ati “Rwose turasaba ko batwishyura amafaranga yacu, kuko ni ayacu twarayasinyiye tukayakorera n’imishinga. Kuki batayaduha?”

Undi nawe ati “Ese ubwo ntabwo mwaturenganura? Ayo mafaranga twarayategereje twarahebye mbese twabuze uburyo bwayo.”

Bwana NIYONSENGA Aimé François, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke, avuga aba baturage bazishyurwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, ndetse akaba asaba abaturage bose bafite dosiye zituzuye kwihutira kuzuzuza.

Ati Dufite icyizere ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka amafaranga yujuje ibyangombwa agomba gutangwa, ubwo RTDA twamaze kubaha dosiye zabo turizera ko bazishyurwa vuba. Abo baturage nabo bafite amadosiye atuzuye, dukomeza gukorana ndetse tubasaba kuzuza amadosiye yabo kugira ngo nabo bazishyurwe.”

Hirya no hino mu gihugu uhasanga abaturage bataka ko batishyuwe na Leta amafaranga ibafitiye, biturutse ku ngurane z’imitungo yabo y’ahagomba gushyirwa ibikorwa by’inyungu rusange, iki kibazo kikaba kiri mu bidindiza iterambere ry’abaturage.

 Eminente Umugwaneza