Abakirisitu basaga 80.000 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi bateraniye i kibeho bizihiza Asomusiyo

Abakirisitu basaga ibihumbi 80.000 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi bateraniye i kibeho ku Butaka Butagatifu mu Karere ka Nyaruguru, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo.

Aba bakirisitu baturutse mu bice binyuranye by’u Rwanda, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Burundi, Afurika y’Epfo, Centrafrique, Kenya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Burayi n’ahandi ku Isi, biganjemo Abakirisitu Gatolika bose bahujwe no kwizihiza uyu Munsi Mukuru wa Asomusiyo wizihizwa buri  tariki 15 Kanama  buri mwaka.

Bamwe baba bamaze icyumweru batangiye kuza mu Rwanda.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, umuhanda uturuka i Huye werekeza i Kibeho muri Nyaruguru, wari wuzuyemo abantu bajya i Kibeho, aho ku mugoroba habaye igitamo cya Misa n’Umutambagiro.

I Kibeho, aho aba bakirisitu baribwizihirize Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, ni ku Butaka Butagatifu bitewe n’uko Bikira Mariya yahabonekeye abakobwa batatu bahigaga mu ishuri ryisumbuye.