Asomusiyo: Abakirisitu barasabwa  gukora ibikorwa bizabahesha ijuru

Mu gihe Abakirisitu Gatolika bo mu Rwanda no ku isi hose biziza umusi mukuru wa Assomption(Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya), abatuye mu karere ka Gasabo basengera kuri Paruwasi Kacyiru-Kagugu, baravuga ko bibuka uyu mubyeyi bakora amasengesho bafasha n’abatishoboye.

Umunsi mukuru wa Asomusiyo wizihizwa tariki ya 15 buri mwaka n’abakirisitu Gatolika, ni umunsi ukomeye kuko aribwo abafite iyi myemerere baba bibuka ko Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru.

Abakirisitu basengera mu karere ka Gasabo kuri Paruwasi Kacyiru-Kagugu, baravuga ko bibuka uyu mubyeyi bakora amasengesho bafasha n’abatishoboye.

Uyu aragira ati   “Ntabwo wakwishima iruhande rwawe hari umukene ubabaye, dufasha abakene baba badukikije, tugira n’ikigega kitwa Cartas, ntigihera ku rwego rw’igihugu gusa ahubwo ihera no mu muryango remezo, ibi twongeraho no gukaza gusenga.”

Undi mukilistu usengera kuri iyi Paruwasi avuga ko ari ibyishimo kuba yongeye kwizihiza uyu munsi wa Asomusiyo.

Ati“ Kujya mu ijuru kwa Bilira Maliya bitandukanye n’abandi bapfuye kuko we yajyiye mu ijuru umubiri we udashangutse.”

Mu Rwanda, uyu ni umwe mu minsi ihabwa agaciro kuko haba hatanzwe n’ikiruhuko ngo abakoraga akazi ka buri munsi babone uko bawizihiza, uyu mubyeyi avuga ko aya mahirwe nayo amufasha kuzirikana ko Bikira Mariya yajyanwe mu ijuru.

Uyu mukecuru aragira ati“ Nubwo ari Leta iba yatanze ikiruhuko  ariko n’imirimo yose mu rugo ndayihagarika nkaza gusingiza Imana.”akomeza avuga ko bikila Maliya atagiye mu ijuru  buri munsi.

Ati“Uriya munsi aho bitandukaniye  ntekereza nanjye ku ijuru ryanjye niba nanjye nzajyayo, nkumva mfite ibyiringiro niba nzarijyamo kuko hari uwatubanjirije Maliya Mutagatifu.”

Padiri Eustache  BUTERA, yungirije Padiri mukuru wa Paruwasi gaturika ya Kacyiru-Kagugu yo mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Avuga ko kwizihiza uyu munsi, bikwiye gusigira abakristu gukora ibikorwa bizabahesha ijuru nkuko baba bibuka ko Bikira Mariya ko yajyanwe mu ijuru.

Padiri ati“Ni umunsi ukomeye cyane kuko natwe utwibutsa icyo twahamagariwe, twaremewe kuzajya mu ijuru Yezu Kristu wavutse yifuza ko ariho tuzaba, uwa mbere wajyiye yo ni umubyeyi Bikila Maliya.”.

Akomeza avoga ko itegeko rimwe risumba andi ari ugukunda Imna kurusha byose.  Ati“ Gukunda Imana kuruta byose ni ugukunda mugenzi wawe kandi Bilira Maliya yabiduhayemo urugero rugaragara, natwe dushake ijuru dukora ibikorwa byariduhesha.”

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950.

 Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya Kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanywe mu Ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika birabyemeza.

Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga i Kibeho mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho bagiye baganirizwa inshuro zirenze imwe na Bikira Mariya, iyi ni imwe mu mpamvu kuri iyi Taliki abayoboke ba Kiliziya bo mu bihugu byinshi by’isi berekeza i Kibeho ahabereye ayo mabonekerwa.

Issa Kwigira