Ibiruhuko si ukuryama no kureba Filimi-Ababyeyi

Bamwe mu babyeyi mu mujyi wa Kigali, basanga ibiruhuko ku banyeshuri atari umwanya wo kuryama na Filimi.

Akenshi iyo abana bari mubiruhuko usanga bumva ko ari umwanya wo kuryama no kureba Film zigezweho, bamwe bikaviramo kujya mu bigare bibashora  mu ngeso mbi, umwanya w’imirimo no gusubira mu masomo bikabura

Aba ni bamwe mu bana bari mu biruhuko    itangazamakuru rya flash ryasuye, batubwira uko bifata muri iki gihe.

Umwe ati “Mu gitondo ndabyuka nkoza ibyombo ngafasha mucyecuru wanjye gucuruza kuri butike, ikigoroba ngafata ikayi nkiga, televiziyo nyireba  nimugoroba maze kwiga. Nize gufasha ababyeyi banjye nabo bakabona umwanya wo kuruhuka kuko iyo turi ku ishuri nibo bakora, urumva ko mu kiruhuko nabo tuba tugomba kubaruhura.”

Undi ati “Turabanza tugakora imirimo kuko tureba televiziyo nimugoroba, gukora uturimo two mu rugo biturinda kujya mu kigare ndetse n’agakungu kajyana mu biyobyabwenge.”

Musabyimana Donathile, ni umubyeyi ufite abana bari mu biruhuko, kuri we asanga umwana watojwe gukora akiri muto bimufasha ubuzima  bwe bwose, ndetse agira inama ababyeyi yo  kwigisha abana babo gukora imirimo yo mu rugo bakiri bato, kuko bizabafasha mu buzima bwabo bwose.

Ati “Nta kurera bajeyi kurera umwana ngo abyuke yinjira muri tereleviziyo, bamuzanire ibiryo ku meza ni ukumuhemukira, kuko uyu mwana umunsi azajya mu rugo rwe atarigeze akorera se na nyina nawe ntazamenya ko ibyo abakozi bamukorera ari bibi kuko atigeze akora, umwana w’umusore urangije secondaire(amashuri yisumbuye) watojwe gukora akiri muto ashobora kujya mu kiyede akitunga. Rero inama ntanga ababyeyi ni batoze abana babo gukora hakiri kare.”                                                             

Minisitiri W’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, ashimangira ko mu biruhuko urubyiruko ruba rugomba kwiga imirimo yo mu rugo, ndetse n’ababyeyi bakaba intangarugero ku bana babo bakabigisha ibyo nabo bakora.

Ati “ Njyewe ubwo nabaga ndi mu biruhuko ikintu cya mbere numvaga cyabagaho ni ukujya gutashya, kujya kuvoma iyo mirimo iracyahari, imirimo yo mu rugo iba ihari, haba gukora isuku yo mu rugo ku bahungu n’abakobwa, by’umwihariko hari ikintu nshaka kubwira ababyeyi tugomba kurera. Icya mbere tubabera urugero rwiza kuko niba wowe udataha mu rugo mbere ya saa sita, kubwira umwana ngo atahe kare kandi wowe utabikora ni nko kugosorera mu rucaca, kuvuga ibyo udakora ntabwo aribyo.”

Ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri wa 2022-2023 byatangiye tariki 14 Nyakanga 2023, bivuze ko bamaze iminsi 30 bari mu biruhuko.

Iyo habayeho kurangara yaba ababyeyi cyangwa  se abana ubwabo, hari ubwo itangira rikurikiye ry’amashuri hamwe na hamwe rigora abana, kuko hari bamwe itangira rigera baratewe inda z’imburagihe.

Eminente Umugwaneza