Polisi y’u Rwanda yafashe ibinyabiziga bitandukanye birimo moto 164 n’imodoka 36, ba nyirabyo bashinjwa guhungabanya umutekano wo mu muhanda kuko batubahirije amategeko yo gucana amatara.
Mu masaha y’ijoro ryashize nibwo Polisi yakoze umukwabo wo gufata abahungabanya umutekano wo mu muhanda, ifata ibinyabiziga bitandukanye bitacanye amatara birimo imodoka 36 na moto 164.
Bamwe mu bari babitwaye bavuze icyabateye kugenda mu masaha y’ijoro badacanye amatara ndetse banabisabira imbabazi.
Umwe ati “Hari igihe uricana rigashya nyuma wenda kubera urugendo runini ukoze. Hari igihe ukubita mu kinogo itara rigahita rizima. Byose ni ibintu bishoboka, namwe ndakeka muri abashoferi hari igihe muzajya mubibona nk’uko nanjye byambayeho.N’ijoro twafashwe dusaba imbabazi ntibyakunda ariko ubu turasaba imbabazi kubera afande ahibereye atubabarire tubere abandi urugero uzongera kuzajya afatwa azajye abihanirwa ariko twe ba mbere tubere abandi urugero mutugirire imbabazi.”
Undi ati “Njye icyo ndi kugerageza gukora ni ukubwira n’abandi batabizi kugira ngo batazagwa nk’aho naguye, kandi ntabwo nakongera kugwa ahantu kabiri.”
Polisi y’u Rwanda yasabye abashoferi b’imodoka kubahiriza itegeko ryo gucana amatara kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Abamotari bibukijwe ko moto itegetswe gucana amatara igihe cyose yaba ku manywa na n’ijoro.
CP John Bosco Kabera ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.
Ati “Polisi igiye gukora ibikorwa bitandukanye bituma umuntu atibagirwa gucana amatara, kuvuga ngo nibeshye polisi igiye gukora ibikorwa bitandukanye kugira ngo umuntu atazongera kwibeshya. Kuvuga ngo amatara ari ku muhanda njyewe ndumva nta kibazo , tugiye gukora ibikorwa bituma umuntu avuga ngo nubwo hari amatara ku mihanda yo mu Rwanda ngomba gucana amatara kuko imodoka yanjye irayafite na moto yanjye irayafite, icyo kintu kirakomeye cyane.”
CP Kabera yunzemo agira ati “Icya kabiri ni uko aba bantu tugiye kubandikira amande kubera ko barigishijwe ntibumva, imodoka zabo zaraye aha na moto zabo zaraye aha ariko tugiye kuzirekura. Ntabwo bivuze ko ariko bizahora buri muntu akwiye gufata ingamba ku giti cye zireba umutekano wo mu muhanda nk’uko polisi zifata abatwara ibinyabiziga, abatwara moto bagomba gufata ingamba ku giti cyabo kugira ngo badahungabanya umutekano wo mu muhanda.”
Binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu minsi ishize nibwo Polisi y’igihugu yatangarije abatwara ibinyabiziga ko bagomba kwatsa amatara ayo ari yo yose mu gihe cyagenwe.
Daniel Hakizimana.