Kayishema yongeye gufatwa ngo yoherezwe muri Tanzania

Fulgence Kayishema yongeye gutabwa muri yombi, kuri iyi nshuro hagendewe ku itegeko rimusabira koherezwa kuburanishirizwa i Arusha muri Tanzania ku byaha bya Jenoside bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho.

Uyu mugabo yari asanzwe ari muri gereza, nyuma yo gutabwa muri yombi afatiwe mu gace ka Paarl muri Gicurasi.

Kugeza ubu, ibijyanye na Jenoside ntiyari yatangira kubiburanaho, ahubwo ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwari bwabanje kwiga ku buriganya yakoze mu kubona ibyangombwa bimwemerera ubuhunzi.

Igihe cyanditse ko ubusabe bwo kumwohereza i Arusha bwatanzwe na IRMCT, Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda nyuma y’uko rusoje imirimo yarwo.

Abanyamategeko ba Kayishema batangaje ko batunguwe n’ubusabe bwashyikirijwe Urukiko Rukuru rw’i Cape Town, rusaba ko uyu mugabo yoherezwa kuburanishirizwa i Arusha muri Tanzania.

Umunyamategeko Juan Smuts yatangaje ko kongera guta muri yombi Kayishema, byatunguye we n’umuryango w’uwo yunganira. Bari bafite gahunda yo kujya kumusura muri gereza ya Helderstroom.

Kayishema kandi ngo yagombaga kujya mu Rukiko rw’i Cape Town mu nama ntegurarubanza ibanziriza iburanisha rizaba ku wa Gatanu kugira ngo yisobanure ku bijyanye n’uburyo yabonye ubuhungiro. Ibi byose byakorwaga ingingo yo kumwohereza mu Rwanda cyangwa muri Tanzania yarasubitswe.

Ku wa kabiri mu gitondo nibwo Kayishema yongeye gutabwa muri yombi nubwo yari afunzwe. Ni itegeko ryatanzwe na Perezida w’Urukiko nyuma y’ubusabe bwa IRMCT bw’uko yoherezwa i Arusha.

Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gace ka Paarl muri Afurika y’Epfo muri uyu mwaka, ndetse usibye ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho, ubutabera bw’iki gihugu bumukurikiranyeho uburiganya mu buryo yabonye ibyangombwa bimwemerera ubuhunzi .

Ku wa 30 Kanama nibwo Kayishema azongera gusubira mu rukiko. Ikizaba cyigwaho ni ukureba niba urukiko rufite ububasha bwo gufata umwanzuro ku kuba yakoherezwa kuburanira muri Tanzania.