Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwakebuye abatuye mu Karere ka Gatsibo, bangiza ibidukikije ko bihanwa n’amategeko.
Ni nyuma y’aho bigaragaye ko hari abatwika amashyamba, bakica inyamanswa, bakanakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Akarere ka Gatsibo ni akarere k’ubuhinzi n’ubworozi, gafite n’ibice by’amashyamba.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko hari ibikorwa bikorwa n’abaturage byangiza urusobe rw’ibidukikije kandi bihanwa n’amategeko.
Hubert Rutaro ni umuyobozi mukuru wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ati “Kutarwanya umunyacyaha, jya umenya ko ari icyaha nawe cyakugiraho ingaruka kandi mujye mwitonda, kuko baraza bakababeshya ko ari inkwavu bahize, ngo ni impongo kandi atari byo.“
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Bibare, bagaragaza hakenewe ubukangurambaga kugira ngo ibi bicike.
Ati “Iki cyaha gikomeye cyane kigombe gicike , natwe ubwacu iyo umuntu atwitse umusozi twirukanka tujya kuzimya.”
Undi nawe ati “Inyamaswa barazihiga, hari ubwo abazihiga bataba bazi ko ari icyaha, niyo mpamvu hakwiye gukorwa ubukangurambaga bakadusobanurira neza tukabimenya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo bwana Gasana Rchard, avuga ko k’ubufatanye n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, bazakomeza gukora ubukangurambaga hirindwa ko hari uwakwisanga mu byaha byangiza ibidukikije yaba abizi cyangwa atabizi.
Ati “Ariko nanone mu bufatanye na RIB, uwangije ibidukikijwe aba agomba guhanwa , urumva ko rero aba agiye guteza igihombo umuryango we.”
Ingingo ya 59 y’itegeko rihana ibyaha ku bidukikije, ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000Frw).
Valens Nzabonimana