Bugesera: Barasaba gukorerwa umuhanda ubahuza n’ibice bahahirana

Abatuye mu mirenge ya Mwogo na Juru, barasaba gukorerwa umuhanda Nyamata-Mwogo na Nyamata-Juru-Rwamagama, kugira ngo barusheho guhahirana n’abo mu bindi bice, kuko ngo batwarwa n’amafaranga menshi batega moto.

Niyodusaba Angelique na Nagasangwa Evariste, baraganirira umunyamakuru wa Flash inzitizi bakomeje guhura nazo kubera umuhanda udakoze, babona ko mugihe utakorwa byakomeza kubagiraho ingaruka ariko ko uramutse ukozwe byazamura imibereho yabo.

Umwe ati “Kaburimbo yo irakenewe ibinogo bigasibama, kuko iyo igare rihageze rishobora kugwamo.”

Undi nawe ati “Iyo imvura yaguye ntiwahaca wambaye inkweto kuko ugenda uca mu mazi atemba umuhanda wose, ikindi kigoranye cyane ni uko kubona uburyo nk’umurwayi yagera kwa muganga biragoye, kuko ibinogo biri mu muhanda nabyo byatuma agera kwa muganganga yanegekaye”.

Uretse ikibazo bakomeje guhura nacyo cyo kutabasha guhahirana, baranavuga ko bakomeje guhura na zimwe mu ndwara z’ubuhumekero zituruka mu mukungu wo mugihe cy’impeshyi.

Umwe ati “Uyu muhanda ivumbi ribamo naryo ridutera indwaza z’ubuhumekero. Turasaba ko wakorwa vuba.”

Mu butumwa bugufi umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yageneye umunyamakuru w’Itangazamakuru rya Flash binyuze kuri WhatsApp, yavuze ko iki kibazo bakizi bari gushaka amikoro kugira ngo umuhanda ukorwe.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere turi kugaragaza umuvuduko mu iterambere haba mubikorwaremezo, dore ko gakomeje gushyira imbaraga mu itunganywa ry’imihanda itandukanye harimo uhuza Bugesera n’Intara y’Amajyepfo  na Bugesera-Ngoma, kandi akaba ari Akarere kunganira umujyi wa Kigali.

Ali Gilbert Dunia