Mukecuru Zaninka Valerie utuye mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, afite impungenge ko ashobora kuzahira mu kazu k’ibyatsi abamo nyuma y’uko ngo abuze amikoro yo kubaka inzu yabagamo ikaza gusenyuka.
Mukecuru Zaninka Valerie, mu minsi ishize inzu ye yarasenyutse yitabaza ubuyobozi bw’Akagari n’umudugudu ngo bumuhe umuganda birangira ntawo ahwe, uyu mukecuru yahisemo kwitabara yegeranya ibyatsi by’amababi y’inturusu yegeranya akazu ka nyakatsi ubu iko abamo akaba afite impungenge ko hagize uzana umuriro hafi yaho yahiramo
Ati “ Inzu yaraguye nitabaza ubuyobozi habura n’umwe, yewe na gitifu ntiyigeze ahagera,banga kumfasha banga no kuza kureba ahantu ndara. Ingaruka bizangiraho ni ukurara hanze imvura ikanyagira, cyangwa se ubantu bakazantwika.”
Uku kwirengagizwa kwa mukecuru Zaninka kwemezwa na mutwarasibo Mutarambirwa Boniface, uvuga ko yamutangiye raporo mu Kagari ariko ntacyo babikozeho.
Ati “Inzu yaramugwanye mpamagara mudugudu ambwira ko nta kindi bamukorera, ngera ku Kagari musabira umuganda ariko ntabwo byakozwe.”
Ku uhande rw’abaturanyi be bemera kumuha umuganda ariko ubuyobozi nibwo bukwiye kugira uruhare mu kuwutegura nk’uko byemezwa n’umwe muri bo.
Ati “Twasabye ko bareka nibura tukamuha umuganda ariko ntacyo babikozeho, twaravuze turaruha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Bwana Nyemazi John Bosco, avuga ko batari bazi iki kibazo ariko bagiye kugikuruikirana
Ati “Turabikurikirana kubufatanye bw’Umurenge n’Akagari uwo muturage afashwe, ariko hari nubwo umuntu ashobora kugaragariza itangazamakuru ko adafashwa ariko nibura icyo kibazo ntarakimenye, ariko sinumva ko nabo bayobozi bamenya umuturage uba ahantu nkaho bakabyihorera ariko tugiye kubikurikirana tumenye ukuri kwabyo.
Nyuma yuko inzu y’uyu mukecuru iguye ngo yasigaranye amabati atanu y’amakura akaba asaba ubufasha kuko ntayandi mikoro afite.
Claude Kalinda