Icyogajuru cy’Uburusiya cyagonze ukwezi kirashwanyanyuka

Icyogajuru cy’Uburusiya kitarimo umuntu kiswe Luna-25 cyashwanyaguritse nyuma yo gutakaza ubugenzuzi kikagonga Ukwezi nk’uko abategetsi babivuga.

Nicyo cya mbere mu myaka hafi 50 ishize Uburusiya bwari bwohereje ku Kwezi.

Byari biteganyijwe ko iki cyogajuru kiba icya mbere kigiye kugera ku mpera y’epfo y’Ukwezi, ariko byanze nyuma y’uko kigize ibibazo kiri hafi kururuka.

Cyari kigiye gukora ubushakashatsi muri icyo gice cy’Ukwezi abahanga bakeka ko gishobora kuba kirimo amazi y’urubura, n’amabuye y’agaciro.

Roscosmos, ikigo cy’ibijyanye n’isanzure cya leta y’Uburusiya, ku cyumweru cyatangaje ko batakaje itumanaho n’icyo cyogajuru kuwa gatandatu ku gicamunsi.

Ibyabonetse by’ibanze byerekanye ko iki cyogajuru cyapimaga 800kg, kitakiriho nyuma yo kugonga ku butaka bw’Ukwezi, nk’uko kiriya kigo kibivuga.

Roscosmos ivuga ko komisiyo yihariye izareba impamvu ubu butumwa bwananiwe.

Gutakaza Luna-25 ni ikibazo kuri Roscosmos. Iki kigo cya gisivile cy’Uburusiya kimaze imyaka myinshi nta bikorwa gifite, kuko imari nini leta yayishyize mu gisirikare.

Uburusiya bwariho busiganwa n’Ubuhinde bitanguranwa kugera kuri iriya mpera y’Epfo y’Ukwezi, aho icyogajuru Chandrayaan-3 cy’Ubuhinde biteganyijwe ko kizagwa kuri iyo mpera mu minsi iri imbere maze kikohereza ikinyamitende (rover) gukora ubushakashatsi mu mabuye n’ibihora kikajya cyohereza amashusho n’amakuru ku isi.

Ibice by’impera y’epfo y’Ukwezi bihora iteka mu mwijima, bituma kuhabona amazi ari ibintu bishoboka.

Umuvugizi w’ikigo cy’isanzure cy’Ubuhinde, Isro, yavuze ko gushwanyuka kwa Luna-25 bibabaje.

Yabwiye BBC ati “Buri butumwa bwose mu isanzure ni ukwigerezaho gukomeye. Birababaje ko Luna-25 yashwanyutse.”

Roscosmos yemeje ko ubutumwa bwa Luna-25 bwarimo ukwigerezaho kandi bwashoboraga kunanirwa.

Iki cyogajuru cyahagurutse i Vostochny mu burasirazuba bw’Uburusiya tariki 11 z’uku kwezi, maze kigera kuri ‘orbit’ y’Ukwezi kuwa gatatu w’icyumweru gishize.

Byari byitezwe ko cyandika amateka cyururuka neza ku butaka bw’Ukwezi none kuwa mbere cyangwa ejo kuwa kabiri, iminsi micye mbere y’uko icy’Ubuhinde nacyo kimanuka.

Nta gihugu na kimwe kirabasha kururutsa icyogajuru ku mpera y’epfo y’Ukwezi.

Luna-25 yari ubutumwa bwa mbere ku Kwezi bw’Uburusiya kuva mu 1976, ubwo bwari muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti. Icyo gihe, Luna-24, yaguye neza ku Kwezi.