Kirehe: Babangamiwe n’ikimoteri kiri rwagati mu isoko

Hari abaturage barema isoko rya Gatore mu karere ka Kirehe basaba leta kubakiza imoteri cyashyizwe rwagati mu isoko kuko gikomeje kubateza umunuko ukaze wanabaviramo uburwayi.

Ikibazo cy’umunuko uturuka mu kimoteri cyashyizwe mu isoko rwagati rya Gotore mu karere ka Kirehe kigaragazwa nk’iteye inkeke.

Umunyamakuru wa Flasha yageze kuri iki kimoteri asanga cyuzuye umwanda ndetse giturukamo umunuko ukaze.

Kiri hatagi rwagati yaho bacururiza imbuto, imyaka n’ibindi bitandukanye ku buryo amasazi agiturukamo ajya kuri izi mboga n’imbuto.

Umwe ati “Iki kimoteri cyashyizwe hagati mu isoko, ubu ubona hatari isuku ihagije ugereranyije n’icyerekezo tujyamo.Isuku ihari ntabwo ihagije.”

Undi ati “Cyiri hafi y’ubwiherero, rwose kinukira abacuruzi. Biratubangamira ariko  nta bundi buryo twabigenza.”

Hari impungenge zuko umunuko n’amasazi bituruka muri iki kimoteri, bishobora gutera indwara abaturage barema iri soko.

Barasaba leta kubakiza iki kimoteri kugirango bacuririze mu isoko rifite isuku.

Umwe ati “Urabona iyo cyuzuye hazamo ibintu byinshi biimo umunuko. Bashaka ahani bagishyira wenda kure y’isoko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bwana Rangira Bruno, avuga ko rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo gutwara imyanda yari yarahagaritse akazi kubera amafaranga make akura mu bacuruzi, ariko Akarere kagiye kumwongerera amafaranga kugira ngo asubukure imirimo.

Ati “Yari tagaragaje ko ubwabyo amafaranga akura mu bacuruzi kugira ngo atware imyanda ari hasi. Nk’Akarere twarimo twiga aho iyo ngengo y’imari yo gufasha gutwara iriya myanda.”

Biteganijwe ko imyanda yo muri iki kimoteri igomba kujya itwarwa buri cyumweru, kugira ngo itaba myinshi ikahaborera kugeza inukiye abarema isoko.

Kugeza ubu nta gahunda ihamye yo gukura iki kimotera rwagati mu isoko igaragazwa n’ubuyobozi, ariko bikavugwa ko gishobora kuhava mu gihe hazaba harimo kubakwa isoko rishya rigezweho.

Valens NZABONIMANA