Kigali: AU iriga uburyo hakumirwa imiti itujuje ubuziranenge yinjira muri Afurika


Ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti mubihugu bya Afurika bateraniye I Kigali mu nama yiga uko byahuza imikorere hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imiti itujuje ubuziranenge icuruzwa muri Afurika.
Afurika ni umugabane ukunze guhura n’ikibazo cy’imiti y’imyiganano, ifite ubuziranenge buke cyangwa idafite ubushobozi bwo kuvura indwara . Nk’ubu ishami rya Loni ryita ku buzima OMS muri 2020 ryagaragje ko Abaturage basaga ibihumbi 100 muri afurika bicwa n’imiti y’imyiganano .Kubwibyo ngo Afurika ikeneye kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye . Prof Julion Rakotonirina Umuyobozi ushinzwe ishamirya ry’ubuzima n’ibikorwa by’ubutabazi MURI Komisiyo ya afurika yunze ubumwe .
Ati” Ingamba zitandukanye tuvuga ko zigamije gukumira indwara nyinshi zizahaza abanyafurika , ingamba kandi zigamije gukumira ipfu zabagore bapfa babyara ndetse n’ipfu z’abana n’izindi ngamba zo guhangana n’imirire mibi muri Afurika ntabwo zizagera ku ntego niba tutubatse urwego rw’ubuzima rwacu.”
Umugabane wa Afurika uherutse gushyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti, African Medicines Agency kizaba gifite ikicaro mu Rwanda .Ni ikigo kizetwezho ibisubizo mu guhangana n’imiti itujuje ubuziranenge icuruzwa muri Afurika.Nkuko Bisobanurwa na Dr. Boitumelo Semete-Makokotlela umuyobozi wa wa Progamu nyafurika ishinzwe kugenzura no guhuza imikorere y’ibigo y’ibigo bishinzwe ubuziranenge bw’imiti mubihugu bgize Afurika AMRH .
Ati” Aho kugirango abakora imiti bagenzurwe mubihugu uko ari 54 bazajya baza mu kigo kimwe kiri muri iki gihugu cyanyu kiza , ubwo iki kigo kizashyirwamo ubushobozi buturutse mubihugu byose noneho kijye gishyiraho amabwiriza ahuriweho kuburyo umuti wifuzwa mu gihugu runaka uzajya ugenzurwa mugihe gito .”
U Rwanda nk’igihugu cyatangiye urugendo rwo kubaka uruganda rukora imiti n’inkingo ruvuga ko ari ngombwa ko Ibihugu bya Afurika bigira uburyo buhuriweho bwo kugenzura ubuziranenge bw’imiti nkuko bisobanurwa na Dr Emile Bienvenu uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA),
Ati “ Icyo wari uvuze cy’imiti itujuje ubuziranenge ubona hirya no hino muri Afurika nta nubwo ari muri Afurika gusa mubihugu byinshi icyo kibazo urakihasanga imwe mu mpamvu yabiteraga yari n’imikoranire y’ibihugu wabonaga idafite imbaraga nyinshi ariko nanone n’imikoranire wabonaga idafite imbaraga nyinshi ariko nanone n’imikorere itandukanye nkuko turimo kubivuga ibyo rero bikazatuma ari ibiciro biba afordable kubaturage ari n’imiti iba yujuje ubuziranenge ndetse n’imiti tjya tubona iyo bita substandards drugs igabanuka muri Afurika koko niba dufite imikorere imwe ni uko dukora kimwe ni uko dukora nk’umuntu umwe biravuga ngo tuzakumirirra hamwe imiti itujuje ubuziranenge yinjiraga ku mugabane wa Afurika”.
Kuri ubu Ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti mubihugu bya Afurika bateraniye I Kigali mu nama y’iminsi ibiri yiga uko byahuza imikorere mu gukumira miti itujuje ubuziranenge icuruzwa muri Afurika.
Ni inama yateguwe n’’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).