Urubyiruko rugomba guhabwa inshingano mu bikorwa byubaka igihugu-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko urubyiruko rudakwiye kuba urukurikira gusa, ahubwo rugomba guhabwa inshingano zo kuyobora mu nzego zinyuranye zigamije kubaka Igihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma.

Abayobozi barahiye barimo Maj Gen Albert Murasira wahawe kuyobora Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Sandrine Umutoni wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Perezida Kagame mu ijambo rye nyuma yo kwakira indahiro, yavuze ko mu barahiye barimo abadamu bakiri bato, nka bumwe mu buryo bwo guha amahirwe urubyiruko gutanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Ati “Abamaze kurahira abo mureba cyane cyane abadamu babiri n’umugabo umwe. Abadamu babiri icyo mbivugira ni uko bari mu babyiruka, mu bakura, biba byakozwe ku buryo bigenderewe kwifuza guha urubyiruko inshingano ngo bakure bumva ko badakurikira gusa, ahubwo bakwiye no kuyobora mu bikorwa bitandukanye byubaka igihugu cyacu.”

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Mu rubyiruko twri dufitemo umuminisitiri nawe mutoya ukura ariko yari umugabo, nifuzaga rero ko tugiramo n’umudamu. Ubwo ndibwira ko urubyiruko rwacu ari abakobwa ari n’abahungu, abagabo abagore bazabibonamo. Kugira ngo babibonemo ariko ntabwo ari uko umwe ari umugabo undi ari umugore mu nshingano zabo, ahubwo bagomba kubibonamo mu bikorwa, ibikorwa kandi bijyanye nuko ababikora, ababiyoboramo abandi bari muri ya myaka navugaga aho nabo ubwabo bari mu rwego rw’urubyiruko  bigaragaze ko abagomba gufata inshingano hakiri kare batagomba kuba ari abo myaka nk’iyacu ahubwo n’abato bashobora kubibyirukiramo bakabikuriramo nibyo biduha ikizere ejo hazaza, hari abagenda bagera ikirenge mu cyacu, ni byiza rero ko byagira iyo ntera.”