Rwanda: Hagiye kugwa imvura y’umuhindo nyinshi iherukwa kugwa mu myaka 17 

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura y’umuhindo y’uyu mwaka wa 2023  izaba ari nyinshi ndetse iri hejuru y’ isanzwe igwa.

Byatangajwe kuri uyu wa 24 Kanama 2023, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura y’umuhindo y’uyu mwaka wa 2023  izaba ari nyinshi iri hejuru y’ isanzwe igwa mu gihembwe cy’umuhindo.

Iyi mvura biteganyijwe ko izatangira kugwa hagati ya tariki 3 n’10 nzeri 2023 . Kirehe niyo izagusha imvura nyuma y’Ahandi hagati ya tariki  2 niya 8 Ukwakira 2023. Hagati aho mu Kiganiro n’Abanyamakuru habajijwe uko Abaturarwanda bakwizera aya makuru ya Meteo Rwanda cyane ko n’imvura yo mu kwezi kwa gatanu yahitanye abantu 135  yaguye itunguranye kandi irenze igipimo Meteo yari yatangaje. Bwana GAHIGI Aimable, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) ati “ Buri teganyagihe iyo riteguwe ni ukurisuzuma mu ndimi z’amahanga babyita verification ibyari biteganyijwe nibyo byabaye, ubu rero ku iteganyagihe cy’igihe kirekire nk’iri ry’igihembwe tugeze ku ijanisha rya 83% hari abashobora kumbwira ngo iyo 17 kuki iburaho namwe muzi imiterere y’ikirere ariko ntabwo ariho twifuza kugana ariko icyo nakubwira nta nahamwe ku isi rishobora kuba ijana ku ijana”.

Meto Rwanda ivuga ko Imvura y’umuhindo y’uyu mwaka wa 2023 ni nk’iyaguye mu gihembwe cy’Umuhindo wo mu 1997, 2002,2006 kuko muri iyo myaka nabwo haguye iri hejuru y’isanzwe igwa .

Abahinzi basabwe kwegera inzego zishinzwe ubuhinzi zikabaha ubujyanama bujyanye n’iteganyihe ryatangajwe. 

Dr Telesphore Ndabamenye ,Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB agaragaza ko kuba imvura y’umuhindo izaba ari nshi, ari inkuru nziza kubahinzi kuko ngo izafasha ibihingwa kwera neza. Kukijyanye n’Abahinga mubishanga bakunze gutaka igihombo mu gihe cy’imvura nyinshi kubera imyuzure asobanura ko…

Ati “ Mubishanga kenshi duhingamo umuceli ndetse hirya no hino aho ibishanga biri igihingwa cy’umuceli bageze kure batera kuko cyo gitangirana n’ukwezi kwa karindwi uko imvura izagenda iboneka mu kwezi kwa cyande n’ukwa 10 n’ubundi isanga ibyo bihingwa bimaze gukura kandi nabyo bikeneye amazi menshi ibishanga byinshi nkuko mubizi biri mu tubande hariho gahunda rero yo kurwanya isuri ku misozi kugirango dukumire amazi ashobora guturuka mu misozi akaba yajya mu bishanga.”

Igendeye ku iteganyagihe rigaragaza ko imvura y’umuhindo izaba ari nyinshi, Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi yasabye abaturage kwitegura bakora ibikorwa bikumira ingaruka z’ibiza byaterwa n’iiyo mvura. Acp Egide Mugwiza Ni Umuyobozi Mukuru muri MINEMA ushinzwe Gutabara abahuye n’ibiza 

Ati “Umuhindo uzana kenshi n’umuyaga n’inkuba abantu bagomba kuba biteguye ko badakwiye kwirara igihe itangiye kugwa kugirango inkuba zitabakubita ahatari imirinda nkuba ku mashuri ,mu nsengero abantu batuye mu manegeka yabivugaga imvura ishobora kugwa ari nyinshi ikaba yazana inkangu.”

Imvura y’umuhindo y’uyu mwaka ikazacika kugwa mu matariki atandukanye y’ukwezi kwa 12. 

Nubwo imvura izaba ari nyinshi ngo Ubushyuhe bwo nta kizahinduka kuko  buzaba  ngo  azaba ari ubusanzwe dusanzwe tugira mugihembwe cy’umuhindo.