Kigali: Abakobwa boza mu mutwe muri ‘Salon de coiffure’ barashinja abagabo kubahohotera

Bamwe mu bakobwa bakora mu nzu zitunganya umusatsi ‘Salon de coiffure’, bamesa mu mutwe abagabo biyogoshesha barabashinja kubahohotera, kuko hari ababakorakora bakanarengera bagakora ku myanya y’ibanga.

Byabaye ngombwa ko umunyamakuru yinjira muri ‘Salon de coiffure’, asaba zimwe muri Serivise zihatangirwa ngo ahabwe uburenganzira n’abazishinzwe bwo kumva ibibazo abakobwa bamesa mu mutwe bahura nabyo.

Bamwe mu bakora aka kazi, bavuga ko babangamirwa na bamwe mu bagabo babakorakora mu gihe bari mu rwogero ari babiri, babakorera isuku yo mu mutwe nyuma yo kogoshwa.

Umwe mu bakobwa ukorera muri ‘Salon de coiffure’ iherereye i Nyamirambo tutashimye kugaragaza imyirondoro ye, avuga ko ibyo abagabo aha serivisi bamukorera ari ihohotera.

Ati “Hari ubwo mba ndi koza umuntu nkabona ari kunkorakora ku maguru, ku kibuno cyangwa ku bibero birambangamira.  Aba arimo ampohotera kuko tuba tutabivuganyeho.”

Mugenzi we ukorera mu gace ka Biryogo mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko kenshi abuza abamukorakora kuko iyo abaretse babimenyera.

Ati “Iyo nkomeje kumubuza akabyanga mbona aba yagambiriye kumpohotera, aba atazanwe no gukorerwa isuku yo mu mutwe .”

Uwa gatatu mu bo twagiranye ikiganiro, avuga ko iyi myitwarire ikunze kugirwa n’abagabo bakuze.

Ati “Abagabo bakuze nibo nkunze kubona bankoraho ndi kubasukura mu mutwe, na bagenzi banjye iyo tubivuzeho numva duhuje ikibazo.”

Akomeza avuga ko byaba byiza biyubashye, serivisi basabye yarangira bagataha.

Ihohotera bavuga bakorerwa, rinemezwa na bamwe mu babyeyi bo mu mujyi wa Kigali, bashingira ku irari rya bamwe mu bagabo, abasa n’abashinjwa iyi myitwarire bakavuga ko abananirwa kwihangana babiterwa na bamwe mu babakarabya mu mutwe bakarenga imipaka.

Umubyeyi twasanze mu isoko ry’i Nyarugenge ukora akazi ko kudoda imyenda, yatubwiye ko ibyo aba bakobwa bakora muri ‘Salon de coiffure’ bavuga bishoboka, kuko abagabo bakunze kugira irari.

Ati “Birashoboka ko umugabo wamwoza mu mutwe amarangamutima agatuma ahindura ibitekerezo, njye mbona habaho kuzajya abahuje igitsina bakarabya bagenzi babo, umusore akazajya afasha abagabo.”

Mugenzi we avuga ko iki kibazo cyakemurwa n’uko aba bakobwa, bazajya bogereza mu mutwe abagabo ahantu hagaragara aho kujya mu byumba.

Abagabo bamwe bavuga ko hari igihe abakorakora abakobwa babiterwa nabo, kuko hari ubwo babaha izi serivisi bakarenga imipaka.

Umwe utashatse ko tugaragaza imyirondoro ye aragira ati “Iyo ugeze muri kiriya cyumba aragukarabya, akakwambura ishati, akazenguruka mu mugongo, agakaraga intoki mu ruhanga, akinjiza intoki mu matwi kuburyo wumva uhinduye ibitekerezo.”

Undi musore avuga ko ibyo bamwe mu bakobwa bakorera abo bakarabya mu mutwe, usanga babiherekezanya n’amagambo meza.

Ati “Arakubwira ngo wakoze umubiri nibyo akunda, akakubaza niba uri bwishyure kuri telefone cyangwa mu ntoki,..abivuga asa n’ukongorera ukumva uratwawe cyane, urumva  ko babigiramo uruhare rwinshi.”

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yamagana abafite imyitwarire yo gukorakora abakobwa babaha serivisi, asanga ba nyiri amasaro bamanika amatangazo yamagana abasaba serivisi bafite imyitwarire yo guhohotera ababakarabya mu mutwe.

Aragira ati “Ba nyiri amasaro babihagurukire, bandike amatangazo bayamanike ku miryango bamenyesha ababagana ko gukorakora umukozi wa salon bitemewe, basobanurire abakobwa bakorayo ko uzabigerageza niyo yazaba afite n’amazi mu mutwe bazamureka  bakabigaragariza ababirwanya.”

Ingabire akomeza avuga ko kuva ari ibikorwa by’ubucuruzi, uwa mbere wo kubirwanya ari ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, uwa kabiri ari ba nyiri amasaro, uwa gatatu ari buri Munyarwanda wese n’imiryango iharanira uburenganzira by’abagore n’abakobwa,

Ati “ Ni agasuzuguro, ni n’umuco mubi.”

Itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, Ingingo yaryo ya  23, ivuga ko ibikorwa bishobora kuba bigamije gukora imibonano mpuzabitsina, birimo gukorakora no  kwambika ubusa, uwo bihamye ahanishwa  igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atanu (500.000 frw) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000 frw).

Kwigira Issa