Kabuga agiye kongera guhamagarwa mu rubanza i Kigali

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwategetse ko Kabuga Félicien ufite urubanza aregwamo n’Umuryango IBUKA, yongera guhamagarwa akamenyeshwa ibirebana n’imanza yarezwemo i Kigali.

IBUKA yatanze ikirego mu rukiko isabira indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw, kubera ibikorwa bya Kabuga Félicien ukurikiranywe n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, n’ingaruka byagize ku barokotse Jenoside.

Ni urubanza rwatangiye muri Kamena uyu mwaka, gusa haracyaganirwa ku buryo Kabuga agomba gutumizwa mu rukiko. Ubushize, urukiko rwari rwavuze ko uburyo bwakoreshejwe nta kigaragaza ko Kabuga yabonye inyandiko imuhamagaza ku buryo byafatwa nk’aho yanze kwitaba.

Urukiko rwavuze ko rusanga hashingiwe ku bikubiye mu nyandiko yatanzwe n’ubwanditsi bwa IRMCT ku wa 4 Kanama 2023, nta kigaragaza ko ibyo Kabuga yohererejwe mu ibaruwa yo ku wa 26 Nyakanga 2023 ari amahamagara.

Urukiko rusanga kandi nta kigaragaza ko amahamagara yohererejwe Kabuga ku wa 31 Nyakanga 2023 aturutse muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yaramugezeho.

Kuba bitagaragazwa ko Kabuga yamenyeshejwe itariki y’iburanisha, urukiko rusanga agomba kongera guhamagarwa.

Ikindi urukiko rwari rwasabye ni ukugaragaza imitungo ya Kabuga, Ibuka isaba ko itezwa cyamunara.

Perezida w’Iburanisha yavuze kandi byasabwe Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubutaka bigamije kumenya niba imitungo yatanze ari iya Kabuga cyangwa ifitanye isano nawe.

Me Bayingana yavuze ko hari amakuru yabonetse y’umutungo wimukanwa uhari bityo hagasabwa ko Urukiko rwafasha gusaba amakuru muri Banki Nkuru y’Igihugu ku bijyanye n’imitungo ye yaba yari afite mu mabanki atandukanye.

Hari kandi ibinyabiziga yari afite hasabwa amakuru muri Rwanda Revenue Authority ndetse n’ibijyanye n’imigabane yari afite mu bigo bitandukanye bityo hakabaho gukusanya amakuru kuri byo.

Urukiko rwasabye ko abahagarariye Ibuka bakora inyandiko igaragaza ibyifuzo by’ibyo bashaka ko rubafasha kubonamo amakuru bityo nabyo bigakorwa.

Rwavuze ko ihamagarwa riteganywa ko rimara iminsi 15 ariko hagomba gutangwa n’igihe cyo kuyategura no gutegura amabaruwa ayaherekeje bityo Urukiko rwemeje ko Urubanza ruzasubukurwa ku wa 22 Nzeri 2023.

Inyandiko ikubiyemo ikirego IGIHE yabonye ivuga ko ibikorwa bya Kabuga Félicien, byatumye hicwa abantu bari bafitiye akamaro abaregera indishyi ndetse binatuma hasahurwa imitungo yari kubatunga n’inzu zabo zirasenywa.

Ivuga ko bitoroshye “kubona indishyi nyakuri zihwanye n’agaciro abishwe bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo” ndetse ko binagoye “kubona agaciro nyakuri kangana n’imitungo yangijwe ndetse n’iyasahuwe y’abishwe kubera uruhare rwa Kabuga” gusa ko IBUKA isaba Urukiko kuriha abo ihagarariye indishyi z’akababaro, iz’ibyangijwe n’iz’imbonezamusaruro zose hamwe zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 50.658.800.000.000 Frw.